Inama y’Umushyikirano yasubitswe kubera Coronavirus

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari iteganyijwe ku wa 16 Ukuboza 2020 yasubitswe nyuma y’uko mu gihugu ubwandu bushya bwa Coronavirus bukomeje gufata indi ntera ku buryo budasanzwe.

Hari hashize iminsi mike bitangajwe ko iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre, ikitabirwa n’abantu 500 aho kuba abarenga ibihumbi bibiri nk’uko byari bisanzwe.

Imyiteguro yayo yari irimbanyije, ndetse guhera kuri uyu wa Mbere kuri wa Mbere kuri Petit Stade i Remera hari hateganyijwe ko abazayitabira batangira gupimwa icyorezo cya Coronavirus.

Isubikwa ry’iyi nama riraca amarenga y’ingamba zikomeye zishobora gufatirwa mu Nama y’Abaminisitiri iteganyijwe muri iki Cyumweru zigamije gukumira ubwiyongere bw’ubwandu bw’iki cyorezo mu gihugu.

Mu minsi 13 ishize, mu gihugu hamaze kwandura abantu 678 mu gihe abamaze gupfa bo ari batandatu. Ni umubare munini ugereranyije n’uko ubwandu bwari bumeze mu minsi ishize.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku wa 13 Ukuboza 2020 kigaruka ku ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize, hagaragaye ubwandu ku kigero giteye inkeke aho nk’umubare w’ubwandu ku wa Gatandatu wageze ku bantu 100, ku Cyumweru nabwo ukaba 131, umubare waherukaga muri Kanama ndetse impfu zikiyongera aho abantu batanu bapfuye mu cyumweru kimwe.

Dr Ngamije yavuze ko abantu barenze ku mabwiriza, bajya mu busabane, guhana intera biribagirana aho nka restaurant zahindutse utubari ku buryo abantu bicara badahanye intera n’ibindi.

Ati “Badohoka ku mabwiriza, nko muri restaurant ugasanga zahindutse utubari, no muri hoteli ugasanga bicaye badahanye intera, kandi bakahamara amasaha menshi.”

Yanavuze ko hari abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bakanakora ingendo bitwaje ibyangombwa by’uko bapimwe COVID-19 bagasanga ari bazima kandi ari ibihimbano, ndetse ngo “hari abagiye bafatwa na polisi bahimbye ibyangombwa ko batanduye, bakagaruka mu gihugu.”

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, we yavuze ko mu mezi icyenda ashize iki cyorezo kigeze mu Rwanda, nta gihe na kimwe cyigeze kibaho ngo usange abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko bimeze muri iki gihe.

Ati “Bivuze ko abantu barushijeho kudohoka, kutubahiriza amabwiriza, iki gihe birakomeye nta n’ikindi gihe byigeze bibaho. Biragaragaza ko hari abantu bisabira ibihano, barasaba ko hakwiye gukazwa ingamba kurusha izari zisanzwe. Yaba ari izijyanye n’amasaha y’ingendo n’abantu bitabira ibikorwa bitandukanye, aho bigaragaye ko hari serivisi zirenga ku mabwiriza zikaba zahagarikwa aho bibaye ngombwa.”

Umushyikirano wari kuzaba mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, aho abantu bake bari kuzaba bari muri KCC abandi bari kuri site zitandukanye mu gihugu nk’iya Karongi, Nyaruguru, Kirehe na Gicumbi hiyongereho n’indi yari kuzaba iri mu Intare Arena mu Nama ya YouthConnekt yari kuzaba ihuje urubyiruko 500 rw’imbere mu gihugu no muri Diaspora.

Umukuru w’Igihugu yari kuzageza ijambo ku Banyarwanda abagaragariza uko igihugu gihagaze (State of the Nation) ndetse hari kuzaba Inama Ngishwanama ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside.

Inama y’Umushyikirano yari kuzaba ku nshuro yayo ya 18

@igicumbinews.co.rw