Incamake y’Inkuru ya Masoyinyana twitegura kubagezaho vuba

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,nk’uko dusanzwe tubagezaho Inkuru z’Urukundo ziba zirimo ubutumwa butandukanye,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba tubasezeranya ko hari indi nkuru tugiye kubagezaho none mu minsi ya vuba Tugiye kubagezaho Inkuru y’Urukundo rwa Masoyinyana na Kajwikeza.

Masoyinyana ni umukobwa ukomoka mu ntara ya Kamabuye,naho Kajwikeza agakomoka mu ntara ya Munyinya,
Masoyinyana yafunguje imbuga nkoranyambaga harimo na Facebook yamenyaniyeho n’inshuti nyinshi ,gusa nubwo inshuti ze zari nyinshi zose ntago ariko yandikiranaga nazo .

Yaje kwandikirana n’umuhungu witwa Kajwikeza bahuza urugwiro banahana nimero za telefone bakajya bavugana,maze Masoyinyana yumva akajwi k’umuhungu nikeza cyane maze si ukumukunda umuhungu nawe Si ukuva mubye.

Ari Masoyinyana na Kajwikeza babibwira abantu bose bakababwira bati: “Ahaaa,reka dutegereze tuzarebe urukundo rwanyu”.

Ese ubu uru rukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga ruzarangira rute?

Ni aho ubutaha tubagezaho igice cyambere.

Tubabwire ko Inkuru ya Mutesi na Muvuba tugiye kubagezaho Filime yayo vuba.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News