Incamake y’Inkuru ya Mukesha twitegura kubagezaho mu minsi micye

Basomyi ba igicumbinews.co.rw, nyuma yuko twabagezaho Inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba, tukabagezaho kandi Inkuru ya Masoyinyana, ubu tugiye kubagezaho Inkuru ya Mukesha.

Rero mutwemerere tubanze tubagezeho iyi nkuru muri make.

Mukesha ni umukobwa ufite uburanga bwiza ariko bitari ku rwego rwo hejuru cyane,akaba akomoka mu miryango y’abakire ariko bitari cyane.

Yagiye agira amahirwe yo kumenyana n’abantu batandukanye b’ingeri zose ari abakire ari n’abakene.

Kuba yaragize ayo mahirwe yo kumenyana n’abantu batandukanye byatumye atangira kugira amafaranga ariko atari menshi akiri muto, arinabyo byatumye kuva ku myaka 19 yarumvaga ubuzima bwe ari ubuzima budasanzwe kuburyo yumvaga ntabundi buzima akeneye kuko yumvaga yishimiye uko abayeho ndetse akumva ubuzima abayemo budashobora guhinduka, gusa uko yagiye akura yagiye abona ibyo yibwiraga atariko bimeze kugeza naho ubwe agira abo abwira ati: “Ntimuzemere gushukwa n’ubuzima kuko byose birashoboka”.

Basomyi ba Igicumbi News,ni ahubutaha tubagezaho uko byagiye bigenda kugirango agere aho agira abo abwira kuriya.

Ntuzacikwe n’igice cya 1 cy’iyi nkuru.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

About The Author