Indirimbo Tetema y’umuhanzi Diamond yahagaritswe

Mu gihugu cya Kenya, Indirimbo y’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania uzwi nka Diamond afatanyije na Rayvanny yahagaritswe , kubera ko iyi ndirimbo  ngo irimo amashusho ameze nk’ayurukozasoni (pornograph).

Ezekiel Mutua,Umuposilisi wo mu gihugu cya kenya ushinzwe imyitwarire yabwiye ikinyamakuru The citizen cyandikirwa hariya mu gihugu cya Kenya ko iyi ndirimbo bitemewe kuyicurangira mu ruhame kubera ko irimo amagambo y’ubusambanyi ndetse n’amashusho yayo akaba ameze nk’ayurukozasoni.

Mutua yavuze ko byaba byiza wenda iyi ndirimbo igiye icurangwa  mu masaha ya nijoro abana badahari cyangwa igacurangirwa mu tubyiniro gusa,dore ko  uzafatwa acuranze iyi ndirimbo ya Tetema atari muri  ayo  masaha ya nijoro cyangwa mu tubyiniro azabihanirwa.

Mutua yagize ati” indirimbo Tetema y’umuhanzi Diamond ntabwo byemewe kuyicurangira mu ruhame,birababaje kubona n’abayobozi bakomeye babyina iyi ndirimbo,amagambo yayo ateye isoni ntabwo arayogucurangira mu ruhame byumwihariko ahari abana”

Yakomeje avuga ko batafunga iyi ndirimbo burundu gusa avuga ko byaba byiza igiye ikinirwa mu tubyiniro gusa.

Indirimbo Tetema y’umuhanzi Diamond afatanyije na Rayvanny yasohotse mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, iyi ndirimbo kuva yasohoka imaze kurebwa  n’abantu barenga miliyoni 27.

Igicumbinews