Ingabire Grace niwe ubaye Miss Rwanda 2021

Ingabire Grace wari wambaye nimero 7 ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ahigitse abakobwa 20 bari kumwe mu mwiherero akaba asimbuye Nishimwe Naomie wari ufite ikamba rya 2020.

Uyu munsi nibwo habaye umuhango wa nyuma wo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2021 wasimbuye Nishimwe Naomie.

 

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie mu ikanzu y’umweru yari yiteguye gutanga ikamba

 

Imodoka yahembwe Miss Rwanda 2021

Ni umuhango wabereye muri Intare Conference Arena aho abakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma ari bo bagombaga gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda.

Byari biteganyijwe ko uyu munsi akanama nkemurampaka kayoborwa na Mutesi Jolly ariko yaje kubura ku munota wa nyuma.

Aka kanama kari kagizwe n’umunyamakuru wa RBA, Evelyne Umurerwa, Munyaneza James wa New Times, Umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka; Agnes Mukazibera wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko na Pamela Mudakikwa, ufite uburambe mu itangazamakuru n’itumanaho.

 

Abari bagize akanama nkemurampaka ka final ya Miss Rwanda 2021

Abakobwa uko ari 20 bakaba banyuze imbere y’ikanama nkemurampaka biyerekana, bakavuga amazina yabo n’Intara bahagarariye, nyuma Akanama Nkemurampaka gatoranya 10 bakomeza mu kindi cyiciro bitewe n’uko bitwaye imbere yabo.

Abakobwa 10 bakomeje bagombaga gutoranywamo 3 bajya mu cyiciro cya nyuma bari bayobowe na Kabagema Laila wagize amajwi menshi mu gutora.

10 bakomeje ni;

Kabagema Laila(11)
Kayitare Isheja Morella (nimero 14)
Ishimwe Sonia (10)
Akaliza Hope (2)
Ingabire Grace(7)
Teta Hense Musana(18)
Uwase Phiona (nimero 35)
Akaliza Amanda(1)
Umutoni Witness (nimero 28)
Kayirebwa Marie Paul (Nimero 13)

 

 

Aba bakobwa uko ari 10 bakaba nabo batoranyijwemo abakobwa 3 bakomeza mu cyiciro cya nyuma ari bo;

 

Umutoni Witness: Afite imyaka 20, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Yiga Customs and Tax Operations mu mwaka wa mbere wa Kaminuza.

 

Akaliza Amanda: Ni nimero 1. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.

 

Ingabire Grace: Akoresha nimero 7. Ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology.

Hahise hakurikiraho umwanya w’abakobwa batatu bageze ku cyiciro cya nyuma bahanganiye ikamba ry’umukobwa ufite impano yihariye aho ryari rihanganiwe na Akaliza Amanda(impano yo kuririmba), Ingabire Grace(kubyina) na Umutoniwase Sandrine(impano yo gushushanya).

 

Akaliza Amanda yakoze mu ijwi arusha abandi bose

 

Umutoniwase Sandrine yerekanye impano yo gushushanya

 

Ingabire Grace yerekanye impano yo kubyina

Hakurikiyeho amashusho agaragaza Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie asobanura ibikorwa bye yakoze kuva yakwambikwa ikamba muri Gashyantare 2020.

Nyuma y’iki gikorwa hahise hakuriyeho igikorwa cyo gutanga amakamba, aho bahereye kuri Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be) aho ikamba ryegukanywe na Gaju Evelyne.

Miss Photogenic (uberwa n’amafoto) ikamba ryegukanywe na Uwase Phiona

Talent Winner (uwagaragaje impano yihariye) iri kamba n’igihembo byegukanywe na Umutoniwase Sandrine werekanye impano yo gushushanya.

Nyampinga w’umurage (Miss Heritage), ikamba ryegukanywe na Ishimwe Sonia.

Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity), yabaye Kayirebwa Marie Paul.

Umushinga urimo agashya, iri kamba rishya muri Miss Rwanda, ryegukanywe na Musana Teta Hense.

Umutoni Witness ni we waje kuba igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2021 ni mu gihe Akaliza Amanda yabaye igisonga cya mbere.

Ingabire Grace wari wambaye nimero 7 ni we waje kuba Nyampinga w’u Rwanda 2021 maze yambikwa ikamba na Nishimwe Naomie wari Nyampinga wa 2020, ahagarariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology.

Nyampinga w’u Rwanda 2021 akaba yahembwe imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 yatanzwe na Hyundai Rwanda, azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw, Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, essance umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum, Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda, gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia na telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

AYANDI MAFOTO

22:44: MISS RWANDA 2021 NI INGABIRE GRACE

  • Byari akanyamuneza ubwo Ingabire Grace yatangazwaga nka Miss Rwanda 2021

Miss Nishimwe Naomie yambitse ikamba Ingabire Grace wamusimbuye

Ingabire Grace, Miss Rwanda 2021

Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace n’ibisonga bye

Ibihembo bya Miss Rwanda 2021

-  Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda.

-  Azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw.

-  Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

-  Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food.

-  Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum.

-  Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda.

-  Gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.

-  Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

-  Yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia.

-  Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

-  STARTIMES 55″ 4K LED Ultra HD Smart TV.

Igisonga cya Mbere: Akaliza Amanda

Ibihembo:

-  Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers.

-  Bourse na Kaminuza ya Kigali.

-  Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.

Igisonga cya Kabiri: Umutoni Witness

Ibihembo:

-  Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Volcano Express.

-  Ahabwe Bourse na Kaminuza ya Kigali.

-  Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu.

Abakobwa begukanye amakamba muri Miss Rwanda 2021

Umushinga urimo Agashya: Musana Teta Hense

Uyu mukobwa afite umushinga wo gukora ibikombe mu mpapuro zitangiza ibidukikije atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu Karere.

Ibihembo:

-  Azajya ahabwa 500.000 Frw buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy’umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali.

-  Umushinga uzakurikiranwa anahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali.

-  Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity): Kayirebwa Marie Paul.

Ibihembo:

-  Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda.

-  Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda.

-  Internet y’umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda.

-  Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda.

-  Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage): Ishimwe Sonia

Ibihembo:

-  Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd.

-  Bourse ya Kaminuza ya Kigali.

-  Azanafashwa na IGIHE mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo.

Miss Photogenic (Uberwa n’amafoto): Uwase Phionah.

Ibihembo:

-  Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana].

-  Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Talent Winner (Uwagaragaje impano yihariye): Umutoniwase Sandrine.

Ibihembo:

-  Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda.

-  Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali.

Miss Congeniality: Gaju Evelyne

Uyu mukobwa waherukaga muri Miss Rwanda mu 2020 ntahirwe yabaye Nyampinga wabanye neza na bagenzi be.

Ibihembo:

-  Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers.

-  Bourse ya Kaminuza ya Kigali.

AMAFOTO: MISS RWANDA&IGIHE 
@igicumbinews.co.rw