“Ingabo z’u Rwanda nkuko twese tubizi zifite amateka yihariye” -Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.

Umukuru w’Igihugu waserutse yambaye impuzankano ya Gisirikare yasuye aba banyeshuri batorezwa i Gako kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2020.

Ibiro bya Perezida Kagame ntibyigeze bitangaza ibikubiye mu mpanuro yageneye aba banyeshuri bitegura kuba abofisiye mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo Coronavirus arimo kwambara agapfukamunwa.

Perezida Kagame yaganiriye n’aba banyeshuri ari kumwe n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert.

Perezida Kagame yabasabye kurushaho gukora cyane no kwitangira abaturage. Ati “Ingabo z’u Rwanda nkuko twese tubizi zifite amateka yihariye, ingabo zacu zifatanyije kandi zafatanyije n’abaturage kugira ngo igihugu cyacu kigere aho kiri uyu munsi, ni nako bizakomeza kugira ngo kigere aho gishaka ejo.”

Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n’Ubumenyi bw’Imibanire y’abantu hongewemo n’ubwa Gisirikare bo biga imyaka ine.

Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu Gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

 

Perezida Paul Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Bugesera

 

Perezida Kagame yahaye impanuro abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako

 

Perezida Kagame na Minisitiri w’Ingabo, Maj. Gen Murasira Albert batanga impanuro ku bitegura kuba abofisiye

 

Bateze amatwi bumva impanuro zitandukanye bahawe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame

@igicumbinews.co.rw