Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi

Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi nyuma y’uko abarobyi bo muri iki gihugu cy’igituranyi binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda, basabwa gusubira inyuma, abasirikare b’u Burundi bagatangira kurasa ku ngabo z’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, rivuga ko ibi byabaye ku wa Gatanu mu Murenge ka Rweru mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Rivuga byabaye ubwo itsinda ry’abarobyi bo mu Burundi ryinjiraga mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Riti “Ubwo Ingabo z’u Rwanda zategekaga abo barobyi gusubira mu gihugu cyabo, Abasirikare b’u Burundi bari ku ruhande rwabo, batangiye kurasa ku ngabo z’u Rwanda, nazo zirabasubiza”.

Nta musirikare w’u Rwanda wigeze ugirira ikibazo muri uko kurasanaho ndetse n’abo bari barashe baturutse mu Burundi bahise basubira mu gihugu cyabo.

Amakuru yatanzwe mu itangazamakuru n’inzego z’umutekano mu Burundi avuga ko hari umusirikare umwe w’iki gihugu wapfuye ubwo habagaho uku kurasana.

U Burundi buvuga ko bwarashe ku Rwanda mu rwego rwo kubuza Ingabo zarwo guta muri yombi abo barobyi bari barenze amazi.

Ikiyaga cya Rweru gihuza u Rwanda n’u Burundi binyuze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru n’Intara ya Kirundo mu Burundi. Gifite ubuso bungana na metero kare 100.

Mu 2014, iki kiyaga kandi kigeze kuzana amahari hagati y’ibihugu byombi ubwo hari imirambo yakunze kugaragara mu mazi yacyo ireremba hagati y’imbibi z’ibihugu byombi.

Hagati muri Nyakanga, abaturiye Ikiyaga cya Rweru, mu Burundi, bavuze ko babonye imirambo igera kuri 40 ireremba ku mazi. Iyi mirambo bivugwa ko yari iboshye amaguru n’amaboko cyangwa ifunze mu mifuka, yagaragazaga ibimenyetso by’iyicarubozo, bikaba bisa nk’igihano gikomeye, gihabanye cyane n’ubutabera busanzwe.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yakoze iperereza bigaragaza ko iyo mirambo atari iy’Abanyarwanda ndetse ko nta n’umuntu n’umwe watatse ko yabuze uwe.

@igicumbinews.co.rw