Ingendo z’amatungo zahagaritswe mu ntara y’Uburasirazuba
Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze yavuze ko “ko hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu nka zororerwa mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini no mu Kagari ka Kanyinya, Umurenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza.’’
Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara, kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yasabye ko hagira amwe mu mabwiriza mashya atangira gukurikizwa ndetse iyubahirizwa ryayo rikagenzurwa n’inzego z’umutekano.
Ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge
- Guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ingurube, ihene, n’intama) ku mpamvu iyo ariyo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa,.. .) mu Mirenge ya Gahini, Mwiri, Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu Mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu Mirenge ya Nasho na Mpanga yo mu Karere ka Kirehe.
- Gukingiza inka yose igejeje amezi atandatu kuzamura muri iyo mirenge yavuzwe mu ngingo ya mbere.
- Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe guhita bahamagara umuveterineri. Kwambara uturindantoki n’agapfukamunwa igihe cyose umuntu agiye kureba no gusuzuma itungo rirwaye.
- Aborozi n’abaganga b’amatungo barasabwa kwihutira kumenyekanisha muri RAB itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo rikurikiranirwe hafi.
- Mu gihe haba hari ubonye itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge cyangwa itungo ritazwi inkomoko mu ishyo ry’umuturanyi, arasabwa kumenyesha ubuyobozi bumwegereye.
Itangazo rirebana n’ingamba zo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge yagaragaye mu nka zororerwa mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini no mu Kagari ka Kanyinya, Umurenge wa Ndego mu Karere ka @KayonzaDistrict
Si ubwa mbere, indwara y’uburenge igaragaye mu Ntara y’i Burasirazuba. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko uburenge bwakunze kwibasira iyi ntara kubera abakura inka zanduye muri Tanzania na Uganda, zijyanywe gucururizwa mu bihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatumye mu 2000 hanzuwe ko uwinjije inka mu gihugu agomba kuba afite icyemezo cyo muri laboratwari cyerekana ko zapimwe hakanarebwa ko aho zavuye nibura hashize imyaka itanu nta burenge buhaboneka. Iki cyemezo ariko umusaruro wacyo wakomwe mu nkokora n’abazinjizaga mu buryo bwa magendu.
Minagri yatangaje ko mu gihe cy’amezi atanu yo mu 2017, u Rwanda rwahombye miliyoni 10 z’amadolari kubera indwara y’uburenge mu nka.
@igicumbinews.co.rw