Inka zafatiwe mu kigo cya Gabiro zishobora kuba zatejwe cyamunara rwihishwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bushobora kuba bwateje cyamunara rwihishwa inka 157 zari zarafatiwe mu Kigo cya Gabiro, mu gihe urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwari rwarafashe umwanzuro wo kuyisubika inshuro ebyiri kugira ngo habanze habeho urubanza rwari kuzaba tariki 26 Nzeri.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko iyi cyamunara yabaye kuri uyu wa Kabiri ibera mu Kigo cya Gabiro ahari izi nka 157 ndetse ngo hiyongereyeho n’izindi nyinshi nk’uko abayigiyemo babitangaje.

Umwe mu baguze inka muri iyi cyamunara utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yabwiye IGIHE ko yabonye bagenzi be basanzwe bagura inka bamurarika kujya muri iki kigo akajyana na bo.
Yagize ati “Nagiyeyo nabonye bagenzi banjye bajyayo nanjye njyayo, naguzeyo inka nyinshi.”
Umwe mu bitabiriye iki cyamunara akareba uko bagurisha inka ze 24 yabwiye IGIHE ko zagurishijwe areba.
Ati “Icyamunara ukuntu nakimenye ni mu nkuru z’abantu gusa, kuko nari mfitemo inka nanjye ndavuga nti reka ngerageze ngereyo, nari mfiteyo inka 24 naziboneye bazigurisha gusa byantunguye kuko nari nziko iki kibazo kikiri mu nkiko.”

Safari Stiven ufitemo inka 104 ikirego cyazo kikaba kikiri mu rukiko yabwiye IGIHE ko amakuru y’iyi cyamunara yayamenye ndetse ngo anajyayo abonana n’abaziguze bamusaba kubungura kugira ngo bazimusubize.
Yakomeje agira ati “Nabwiwe n’abantu ko bamwe mu bayobozi bo ku Karere bagiye kugurisha inka zafatiwe mu kigo cya Gabiro, nk’umuntu wari ufitemo inka kandi zikiri mu rubanza nakurikiranye nsanga nibyo mvugana n’abandi bantu nabo bafitemo inka barabimbwira gusa nkabahakanya mvuga ko bidashoboka kuko zikiri mu rubanza kandi ruzasomwa tariki 26 Nzeri.”
“Nagiyeyo nsangayo bamwe mu bacuruzi mbabaza niba nanjye bazingurishaho bansaba kugura inyana z’amashashi 64 nkabungura bari baziguze ibihumbi 202 nkabaha 220 bakungukaho ibihumbi 18 ubundi ngo nanjye nkazigurisha ku ruhande ntazitunze.”

Safari yakomeje asaba ko amategeko yakubahirizwa urukiko rukabanza rugafata umwanzuro akamenya niba atsinzwe imbere y’urukiko inka ze zikareka kugurishwa rwihishwa.

Umuhesha w’Inkiko Me Ndayobotse Silas wagombaga guteza cyamunara izo nka, yabwiye IGIHE ko amakuru yo kugurisha izo nka atayazi.
Ati”Ayo makuru ntabwo nyazi kuko ninjye muhesha w’Inkiko w’Akarere ka Kayonza, ntabwo rero bafata umwanzuro wo kuzigurisha kandi ziri mu kibazo urukiko rwarazihagaritse. Ikindi cya kabiri ntabwo akarere kafata umwanzuro wo kuzigurisha batamenyesheje kandi ari njye wakoze inyandiko mvugo yazo, ayo makuru rero ntabwo nyanzi.”

IGIHE yamenye amakuru ko inka z’amashashi n’ibimasa bikuru byagurishijwe ibihumbi 202 kuri buri nka imwe, inka z’amajigija zigurishwa ibihumbi 310 naho inyana ntoya zigurishwa ibihumbi 95.

Umwaka ushize Inama njyanama z’uturere dutatu dukora kuri iki kigo cya gisirikare cya Gabiro ari two Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, zafashe umwanzuro ko inka zizajya zifatirwa muri iki kigo zizajya zitezwa cyamunara amafaranga azivuyemo akajya mu isanduku ya leta.

Byari biteganyijwe ko tariki 11 Nzeri izi nka aribwo zari kuzatezwa cyamunara ariko umuhesha w’Inkiko Me Ndayobotse Silas wari kuzaziteza cyamunara yabwiye IGIHE ko yasubitswe n’urukiko nyuma y’ikirego cy’umuturage.

Biteganyijwe ko tariki 26 Nzeri aribwo urukiko ruzasomwa umwanzuro w’izi nka niba Akarere kemerewe kuziteza cyamunara cyangwa niba Safari Stiven wari wareze yemerewe kuzisubiza.

Source:Igihe