Inkomoko y’Indirimbo “Njye Nd’umukirisito”abarokore bakunda kuririmba
Chief Editor 5 years agoNJYE NDI UMUKRISTO: Iyi ndirimbo yaririmbwe n’umukobwa wo muri Suede. Ubwo yari mu kigeragezo cy’uko bashakaga ko aharikwa n’umwami nk’umugore wa gatatu.
Uyu mukobwa yari afite uburanga bihebuje kandi yari arangije amasomo bigaga icyo gihe.
Umwami rero yaje kubwirwa ko hari umukobwa w’uburanga kandi ufite imico n’uburere nta wundi umukwiye atari umwami nyir’Igihugu.
Amutumaho ibisonga bye ngo umwami yarakubengutse none arifuza ko umubera umugore w’inkundwakazi.
Inkuru yamugezeho yicaranye n’ababyeyi bahise bavuza impundu barishima cyane. Ababaye cyane imbere y’ababyeyi be nibwo yateruye amagambo y’igitero cya mbere abwira
kandi atuma k’umwami ati: 1.Njye nd’umukrsto: nzahora ndiwe mubintu byose,ngeze ku gupfa. Njye nd’umukrsto, Mpora mbihamya nahw’ igihugu cyose cyanseka. Njye nd’umukrsto wo mu mutima kuko ubu nsigaye nkunda kristo, Icyatumye apfa, yazize njyewe, Nabuzwa n’iki kujya mukunda? Ababyeyi be bamuguye nabi cyane batumiza imiryango n’inshuti zabo ndetse n’ize bamukubitira muri urwo ruhame.
Ndetse bamufatira ibihano bikaze ko atazongera kujya mw’iteraniro ry’abera na rimwe bifuza kumukura muri ubwo bukrsto. Nibwo bagiye gutandukana bamusabye kugira icyo avuga.
Imbere y’iyo mbaga aterura amagambo y’igitero cyakabili ati: 2. Njye nd’umukrsto umv’ubwo buntu narakijijwe nkurwa mubyaha. Njye nd’umukrsto naho naterwa n’ibyago nkaba no kurugamba. Njye nd’umukrsto nd’umutabazi muntambara ndasana n’ibyaha. Mfite umugaba n’umwami Yesu nituba hamwe nzahora nesha. Ababyeyi n’izo nshuti n’imiryango bahise bazabiranywa n’uburakari babonye ko inkoni nibindi byose bitamuhinduye bamuca murugo ngo ajye kwangara azagwe iyo mubukrsto bwe.
Asohoka munzu n’igitabo cya bibiliya gusa mu ntoki yateruye amagambo y’igitero cya gatatu ati: 3. Njye nd’umukrsto nd’umwimukira ndakomeje murugendo rwanjye Ibyino mwisi ndabihinyuye nsigaye nifuz’ ibyo mw’ijuru. Njye nd’umukrsto gakondo yacu iri mwijuru kumana yacu. Ntanzar’ibayo ntanimiruho abaho bose baguwe neza.
Ageze mw’ ijoro mumbeho n’inzara byo hanze aho yari abundabunze. Nibwo yaririmbye igitero cya kane Ati: 4. Njye nd’umukrsto icyo n’ikintu gihumuriz’ umutima wanjye. Kinyibagiza ibyago byose nkumva nduhuwe n’umwami yesu. Njye nd’umukrsto uko ndi kose maze nintumirwa ngiye gupfa Nzagir’ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe,ngeze mw’ijuru.
Gusa amateka avuga ko atahise apfa ubwo, Kuko yaririmbye n’ibindi bice byinshi uko yakomezaga kugeragezwa ariko byubakiye kuri iryo jambo “NDI UMUKRISTO”.
Hari rero uwamwumvise aririmba wamugiriye impuhwe amujyana kumuha icumbi. Nyuma yaje kwicwa n’uburwayi. Kandi ababyeyi baje kuba abakristo bakomeye nyuma y’uko babuze irengero rye Iyi ndirimbo.
NJye nd’umukiristo ni imwe mu ndirimbo zigize album ya gatatu y’indirimbo zo mu gitabo yashyizwe hanze n’umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana Aime Uwimana tunakesha inkomoko yiyi ndirimbo nkuko yabitangaje k’urubuga rwe rwa You Tube ,iyi ndirimbo akanayishyira kuri Album ye ya 3 ikubiyemo indirimbo zo mu gitabo cyirimo indirimbo zo guhimbiza Imana.
@igicumbinews.co.rw
About The Author
Post Views: 3,058
Tags: #umukristo