Inkuru y ‘urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 3

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba Igicumbinews.co.rw, ibushize twari twabagejejeho igice cya 2 cy ‘inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba aho twasoje umuryango wa Mutesi ufashe icyemezo cyo kujya banyura kuri Muvumba batamuvugishije murwego rwo kumwereka ko bamwanga.

Ubu tugiye kubagezaho igice cya 3

Mutesi agiye kwiherera hafi y ‘umugezi ngo avugane na Muvumba kuri fone mugihe bari kuvugana amubwira ko bazahurira kurusengero muri ako kanya haba hanyuze umugore ufite icyo apfana n’umuryango wa Mutesi ,Mutesi agirango ntakibazo naho uwo mugore yabanje kumviriza ibyo avuga aba aragiye abitekerereje nyina ,nawe aba abitekerereje umugabo we Nkorongo bahita bafata icyemezo cyo kuzajya gusenga ariko bagirango babone uko bazacunga Mutesi .

ubwo ku cyumweru birageze Mutesi abyuka Kare cyane akora uturimo twose ngo anezeze ababyeyi ajye gusenga ntakibazo bafite.

Amasaha yo kujya gusenga ageze Mutesi abwira ababyeyi ko agiye gusenga barabimwemerera arishima kuko yaraziko agiye guhura n’umukunzi we bakaganira bihagije bisanzuye,akiva murugo n’ababyeyi be bahita bitegura bwangu baca munzira atanyuzemo bageze imbere bahura na Muvumba nawe ajya k’urusengero bamunyuraho batamuvugishije we agiye kubasuhuza abona ntibamwitayeho arituriza ubundi arihuta abanyuraho abatanga k’urusengero asanga Mutesi we yahageze Kare akimukubita amaso aramusanganira n’ibyishimo byinshi barahoberana karahava abantu barumirwa dore ko misa atari yagatangiye.

Mugihe bari kuganira Mutesi atangiye kumubwira icyemezo bamufatiye aba abonye se  (Nkorongo) hirya aba asimbukiye munsi y’agakingo gato agenda yunamye Muvumba biramucanga ,ubwo Nkorongo n’umugore we bahise bahagera babaza Muvumba bati”tubwire aho Mutesi arengeye “.ababwira ko atahazi wenda yaba agiye murusengero ,nyamara yarahazi ahubwo yarabajijishaga baramubwira bati”niba ari wowe bita Muvumba witonde”. arinako bamutunga urutoki Muvumba agiye kubabaza icyo babimubwiriye baba baragiye .

ubwo Muvumba ahita akurikira Mutesi ariko yari yamaze kugera kure, Muvumba ageze imbere gato ahura n’abahungu batatu harimo na Rufonsi ariwe wa muhungu bashaka kumushyingira baramuhagarika bamubaza iyo ari kujya ababwira ko ari gutembera bamubaza niba azi Mutesi arabasubiza ati “nda muzi”.

Rufonsi ati kuva umuzi ugiye guhura nakaga aba amuhiritse kuri babahungu bandi mugihe bataramwataka aba abonye Nkorongo hafa aho arikuza ,ubwo yahise ababwira ati”mba ndwanye”. ariko sinarwana ababyeyi ba Mutesi bandeba ,Rufonsi aba amukuruye ishati Muvumba aramwiyaka ahita yirukankana baramwirukankana arabasiga.

Ese urumva uru rugamba Muvumba na Mutesi bari kurwana bazarutsinda?wowe urumva babigenza gute?.

Nahubutaha mugice cya 4.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw