Inkuru ya Mukesha Igice cya 1

Basomyi ba Igicumbi News duheruka tubagezaho incamake y’Inkuru ya Mukesha, Ubu tugiye kubagezaho igice cyayo cya 1.

Mukesha akiri muto nta kintu yaburaga kuko iwabo bari bifashije , Yagiye akundwa n’ingeri zose haba abasore ba bakire, aba bakene, ab’indyarya ndetse n’abagabo bafite amafaranga.

Kuba Mukesha yarakundwaga n’aba bantu bose byamuteye atajya afata umwanya ngo atekereze kuri iyisi dutuyemo, Kuburyo iyo yabonaga atagukunze yakwerekaga ko ntagaciro ufite akaba yanabikubwira.

Akirangiza kwiga amashuri yisumbuye yaje gukundwa n ‘umuhungu witwa Kazubwenge, barakundana ariko Mukesha ntiyareka bwa buryarya Kuko nubwo bakundanaga yamubwiraga ko ntawundi afite akunda, kandi yari afite abandi bahungu babiri ba bakire bamukunda afite n’abandi bagabo bubatse ingo bamukunda yewe nawe akunda .

Ababyeyi be batangiye kubona atangiye guhindura imyitwarire bakajya bamugira inama zamufasha mubuzima aho Nkusi Papa we yamubwiye. Ati: “Rero mukobwa wanjye, ushobora gukundwa, ushobora kuzabona byinshi biza bigusanga, ibizaza bishashagirana byose siko bizaba bifite ubwiza, yewe nibyo uzabona bidashashagirana ntago byose bizaba bifite ububi, ubuzima urimo ubu ejo bwahinduka , icyo nshaka kukubwira nuko ugomba gufungura ubwonko ibikunyuze imbere cyangwa ibije bigusanga byose ukabanza kubitekerezaho aho guhita ufata ngo nuko Wenda ubonye bihenze”.

Gusa nubwo Nkusi yamugiriye iyi nama ntago Mukesha yigeze ayikoza ahubwo yumvishe papa we ari kumutesha umutwe.

Mukesha ko yanze kumva inama ya Papa we!, Bizagenda bite ?

Ni aho ubutaha mu gice cya 2.

Kanda hano hasi usome incamake y’iyi nkuru twari twabagejejeho:

Incamake y’Inkuru ya Mukesha twitegura kubagezaho mu minsi micye

HABAKUBANA Jean Paul/ Igicumbi News