Inkuru ya Mutesi na Muvumba igice cya 7

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 6,aho Mutesi yari yasize Rufonsi hanze akigira kuryama Rufonsi yageraho akajyenda,ubu tugiye kubagezaho igice cya 7.

Mutesi akomeje guhorota kugeza aho agira ibiro mirongo ine mu gihe yagiraga mirongo itandatu navbitanu, ababyeyi be byarabayobeye bagezaho bajya kumusuzumisha kwa muganga basanga nta ndwara afite bati:” ubu baramuroze”.

Bajya mubapfumu naho bababwira ko nta ndwara bari kumubonamo bagaruka Mu rugo batekereza ko wenda yaba ari amadayimoni nyamara siko byari bimeze ahubwo byari imihangayiko Mutesi ahorana nayo .

Mutesi agezaho araberurira ababwira ko ari imihangayiko ahorana nayo yo kuba yarabuze Muvumba kuko amukunda cyane yabuze ni cyatuma amwikuramo dore ko nibyo ababyeyi bamugerageresha ngo barebe ko ya mwikuramo byamunaniye,maze bamuha urugarade rwo kumukunda kugira ngo barebe ko yagarura umubiri nkuwo yarafite .

Ubwo Mutesi yumvise ntacyo bamumariye kuko yumvaga atazongera kumubona dore ko yacyekaga ko yaba yarapfuye cyangwa se yaramwanze,bigeze ku mugoroba umuhungu waruturanye no kwa Mutesi ajya mu isoko aho bita mu Cyokotsi abona Muvumba kuko yaramuzi aramusuhuza baraganira Muvumba amubaza aho aturuka amubwiye ko aturuka kwa ba Mutesi yumva arashubijwe, ahita amubaza amakuru ya Mutesi maze umuhungu amubwira ko yenda gupfa ati:”asigaye agira nkibiro bitarenze ma kumyabiri”,muvumba agwa mu kantu atitaye kuba ababyeyi ba Mutesi bamureba nabi ahita afata umwanzuro wo kujya kumusura ,yiyambika imyenda isa niyo Rufonsi yakundaga kwambara ateramo ni ngofero arifureba neza aba afashe urugendo.

Agenda yiruka yabona imodoka akayipanda kuburyo nyuma ya masaha atatu yaragezeyo ,arasuhuza ahita yiha karibu aba byeyi ba Mutesi bamwakira neza baziko ari Rufonsi, abasuhuza ahita ababwira ko yarakeneye Mutesi nabo ntibatinda bahita bamwereka aho yari yicaye muri saro arinjira.

Ageze aho Mutesi ari ,Mutesi amusuhuza bisanzwe atanamwitayeho kuko yabonaga ari Rufonsi ariko nawe ntibyamutera ikibazo kuko yarazi impamvu ,ahita afata agatebe aricara ntiyahita abaza amakuru Mutesi dore ko nawe yari yicecekeye ahubwo atangira gukuramo ingofero ni bindi yari yifurebye ariko akabikuramo yahindukiye atareba aho Mutesi ari kuburyo Mutesi we yari yayobewe ibyo Rufonsi arimo ,arangije kubikuramo arahindukira Mutesi amubonye ahagurukana ingufu nyinshi cyane aba aramuhobeye arina ko avugira hejuru ati”Sheri wange weeee, sheriii,,,,”.

Ababyeyi be bayoberwa ibibaye mu nzu niko guhita bahamagara bati” mbe Mute?”. Mutesi ntiyitaba ,niko guhita bahamagara bati:”mbe Rufo??”.

Bumvise nawe atitabye dore ko Mutesi ni byishimo byinshi yarakivuga ati:”Sheri weeee Sheri weeee”. Bajya kureba ibibereye munzu babona uwo bitaga Rufonsi siwe ahubwo ari Muvumba barumirwa babura icyo bakora nicyo bavuga basa nabahuye ni sanganya , ubwo ari Mutesi ari Muvumba nta wigenze abitaho barakomeje barahoberana ababyeyi bagezaho barasohoka .

Ubwo Muvumba abonye bigenze gutyo yibaza byinshi ahita abwira Mutesi ko agiye kugenda ari ko azagaruka vuba anamusaba ko atakwirwa amuherekeza kuko yumvaga ku bwurukumbuzi bafitanye amuherekeje ntawakwemera gusezera undi bahita bijyanira, Mutesi arabimwemerera ,ahita yambara ya myenda arasohoka asezera kubabyeyi ba Mutesi ahita agenda nta kuvuga byinshi .

Nkorongo arinjira ngo abaze Mutesi uburyo uwo bari bazi ko ari Rufonsi ahindutse mo Muvumba asanga Mutesi yahise aryama, amuhamagaye Mutesi ati”papa sukugusuzugura rwose nyemerera mbe ndyamye ho nyuma y’iminota itatu ndahita mbyuka mbigusobanurire nta kibazo”, Nkorongo (se wa Mutesi), kuko yaragifite ukwibaza byinshi ntiyagira icyo yongeraho ahita asubira hanze.

Ese nubwo ababyeyi ba Mutesi bamuhaye urugarade ari ukugirango barebe ko yagarura ibiro atari uko bishimiye Muvumba, Kandi Muvumba nawe akaba yiyemeje kururwana kugeza yegukanye Mutesi ,aba babyeyi barabigenza bate? ni ahubutaha mu gice cya 8.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul /igicumbinews. Co.rw

About The Author