Inkuru ya Mutesi na Muvumba igice cya 8

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejeje ho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 7,aho Muvumba yari yiyoberanyije yigira nka Rufonsi kugira ngo abone uko yinjira kwa Mutesi ,ubu tugiye kubajyeza ho igice cya 8.

Hashize umunsi umwe Muvumba avuye iwabo wa Mutesi bahita bamwiba telefone ,ibibazo bimubana byinshi agiye guswapisha(Sim Swap) bamubwira ko atakibyemerewe kuko yari yaraswapishije inshuro nyinshi,ubwo Mutesi warumaze kumva atuje imihangayiko itangira ubwo ari nako Rufonsi agenda amwohereza ho abantu baza kumusebya ho Muvumba ,Mutesi ajyeze aho yumva isi iramunaniye aganira nuwo yitaga inshuti ye nyamara nayo yazaga ari intumwa ya Rufonsi, ayitekerereza ibiri kumubaho aho kugirango imwihanganishe imubwira ko agomba kureka Muvumba akikundira abandi imwumvisha ko akunze Rufonsi ntakibazo cyaba cyirimo,Mutesi ayibwira ko atahita afata umwanzuro agomba kubanza akabitekereza ho.

Nti byarangiriye aha Uwizeyimana Mutesi yitaga inshuti ye yakomeje kuzenguruka mu bavandimwe ba Mutesi nabo bavukana agenda asebya Muvumba bijyera ho mukuru wa Mutesi bimurakaza atuma ho Mutesi baraganira uyu mukuru we amubuza gukomeza gukunda Muvumba ,Mutesi amubwira ko azabanza akabitekereza ho ,buba burije Mutesi arataha.

Bukeye Uwitonze mukuru wa Mutesi ajya ku kazi na bandi bakobwa bakorana mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bwi myororokere ,aho gukora akazi biganirira kuri Muvumba na Mutesi ,maze basebya Muvumba karahava ,uwitonze atashye ibyo basebyaga Muvumba ahita ajya kubibwira Mutesi na babyeyi be, Mutesi akumva yahita yanga Muvumba ariko gufata icyemezo bikanga yiyemeza ko agiye kwiha ukwezi kumwe ko gufata umwanzuro.

Ese ko tutazi umwanzuro Mutesi azafata ,wowe n’uwuhe mwanzuro wamuhitiramo,ko umuryango we ukomeje kumwangisha Muvumba ,amwange ajye gukunda Rufonsi cyangwa akomeze yihangane amukunde ?
Nahubutaha mu gice cya 9.

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul