Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 15

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 14,aho muvumba yibwe aho yacururizaga ntihagire naduke ba musigira, ubuzima butangira ku mucanga kuburyo ari Mutesi na bamwe mubo biganye batangiye kugenda ba mwirengagiza cyane ,ubu tugiye kubagezaho igice cya 15.

Muvumba ubuzima bukomeje kumucanga Niko guhita afata icyemezo cyo kujya mu mujyi aho bita Rwarubindo ,agezeyo biranga yigira inama yo kugurisha agafone yarafite kugirango abone icyo arya ,hashize iminsi agace yabagamo haza abantu bashaka kuhakorera umushinga ,yajya kubavugisha ntibamwiteho kuko babonaga ari nka mayibobo yigendera bakamwitaza bikamubabaza ariko agatuza kuko ntacyo yari kuba yavuga,baza gutanga itangazo ko bakeneye abakozi ba biri bazwiho imyitwarire myiza ,umuyobozi wako gace yareba akabura umuntu yizeye ariko akibuka ko nubwo Muvumba ameze nki kirara kuva agezaho atari yagira uwo ahemukira,apfa kumutanga ariko babantu bamubonye bamwibazaho cyane baramubwira ngo nabe arihanze abandi barinjira.

Kuva ubwo Muvumba yahise yisubirira aho yabaga kuko nawe yumvaga batari bumwemere ,ba bantu bakuriye uwo mushinga bahamagara wa muyobozi wako gace ariwe bita Ribera bamubaza I cyatumye abazanira mayibobo Kandi bamutumye abantu b’inyangamugayo,abasobanurira neza ko hari benshi bagaragara nka basirimu ariko akaba abaziho ubuhemu n’ubwiyemezi ariko Muvumba nubwo ameze nka mayibobo ari ubuzima bwamucanze atari yahemuka murako gace,banga kubyemera neza ariko bamubwira ko Muvumba nahemuka ariwe uzabibazwa.

Muvumba aho yari yicaye yari yarabakuyeho amaboko yumva byararangiye batakamuha ,agiye kumva yumva umuntu araje aramubwiye ngo hari abantu bamushaka Kandi aze yiteguye gutangira akazi,yumva ntibishoboka aricecekera ,uwo muntu amuha ibaruwa bamuhaye ngo amuhe ,Muvumba asomye asanga nibyo ariruhutsa ,hashize akanya ari kwibaza byinshi arebye umushahara asanga ni amadorari y’amerika igihumbi,arataha aritegura bukeye ajyayo atangira akazi arakora hashize amezi abiri kubera uburyo yitangaga mu kazi Kandi yirinda guhemuka bamugira umucunga mutungo w’icyo cyigo,akomeza gukora neza bamujyana muri amerika aba ariho ajya gukorera arinawe afite inshingano zo kwemerera abakozi bashya kuza gukorera muri icyo cyigo.

Gusa nubwo yagiye gukorera muri Amerika ntiyarazi ibya Mutesi na Rufonsi ,Rufonsi na Mutesi bari gutegura ubukwe ariko bataratangira imihango yabwo ariko ntibibaze kuri Muvumba kuko bumvaga byanga byakunda yarabaye mayibobo kugeza aho ari Rufonsi na Mutesi bahise bahindura nimero bakoresha kugirango Muvumba atazabavugisha cyangwa akabona uburyo baba ba positingana kuri za WhatsApp,Rufonsi we anamuboroka kuri Facebook, Rufonsi kugirango azabone amafaranga yo gukoresha mu bukwe byabaye ngombwa ko ashaka akazi abajije bamubwira ko aho bazi akazi ari akazi ko kwakira abantu ajyayo, kuko byari muri cya kigo Muvumba akorera mo Kandi ari nawe muyobozi mukuru w’icyo cyigo atanga ibaruwa isaba akazi,Muvumba asomye amabaruwa asanga mo iya Rufonsi abona aramuzi ariko Rufonsi we ntiyarazi ko Muvumba ariwe muyobozi wicyo cyigo yewe ntiyarazi ko anahakora ,ubwo Muvumba atanga amakuru ko abazemererwa bazabimenya mu cyumweru gikurikiyeho.

Ese ubu Rufonsi aka kazi aragahabwa?

Ese nagahabwa agasanga umuyobozi ari Muvumba Kandi yaramwirukankagaho ngo bamufunge azabyitwaramo gute?

Ni ahubutaha mugice cya 16.

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul /igicumbinews.co.rw

About The Author