Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 19
Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 18,aho Rufonsi yahungiye Rusororo agezeyo abura aho aba ahitamo kwibera ku mugore udafite umugabo ,ubu tugiye kubagezaho igice cya 19.
Rufonsi telefone yayikuye k’umurongo ntanogutekereza ko afite umukunzi bitegurana ku rushinga, umukunzi we ariwe Mutesi ahari byaramuyobeye buri kanya Niko ahamagara nimero ya Rufonsi bakamubwira ko yavuye ku murongo bikamutera agahinda kuzuye ishavu yibaza uburyo bamwangishije Muvumba none akaba yishwe na gahinda,Mutesi agiye kubona abona telefone irahamagawe yitabye yumva ni Muvumba amwitaba yitonze amubwira ko araza kumusura Mutesi arabimwemerera,mugihe ataraza Mutesi akomeza guhamagara Rufonsi agezaho yumva telefone iciyemo aruhutsa umitima,ategereza ko Rufonsi yayifata ngo bavugane araheba ahubwo yongeye kuyihamagara asanga ntiri ku murongo Niko kubwira ababyeyi be ati”Mama nawe papa,ibintu mwankoreye Mana ,ni niyahura muzamenye ko arimwe mwabiteye!”.arangije kubivuga ahita ajya kuryama Nkorongo ariwe se wa Mutesi n’umugore we basigara bibaza ibyo bakoreye Mutesi birabayobera ,bamurebye ngo ba musobanuze basanga arasinziriye .
Mutesi yicuye yumva telefone iramuhamagaye ayitabye yumva ni inshuti ye imubwira ko yabonye aho Rufonsi aba yewe ko ameze nku winjiye umugore udafite umugabo ,Mutesi agirango aramubeshya Niko guhita ashakisha aho hantu maze ajyayo atunguranye,agezeyo asuhuza ahita yinjira mu rugo asanga Rufonsi yicaye hanze ku rubaraza, Rufonsi akubitwa n’inkuba, Mutesi yirinda kumwereka akababaro afite aramusuhuza baraganira ,Rufonsi amubwira ko yendaga kuza kumusura ko arakazi ahakora Kandi baba batemerewe gukoresha telefone ,Mutesi arituriza,Mutesi ataha ababaye kuko yahise abibona yewe yahasanze wa mugore,wa mugore asigara atonganya Rufonsi amubaza ibyuwo mukobwa waje kumusura kuburyo byagezaho akanamwirukana ajya kureba iyo aba.
Ubu ko Mutesi abyiboneye ko Rufonsi yinjiye undi mugore arabigenza ate ?ni aho ubutaha mu gice cya 20.
Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co rw