Inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 2

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw ibushize twari twabagejejeho igice cya 1 cy’inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba aho twasoreje kuri Mutesi akwepa umuhungu ababyeyi be bamuhitiramo ngo babane kandi atabishaka.

Ubu tugiye kubagezaho igice cya 2.

kombona umuryango wa Mutesi wateranye Mutesi arabyitwaramo ate?

Ababyeyi ba Mutesi baricaye babuze icyo bakora ngo Mutesi akunde Noheri ariwe wa muhungu wo kwa Rubasha ,Nkorongo papa wa Mutesi yohereza umugore we ngo ajye kureba uko Mutesi ameze agezeyo Mutesi amubwira ko yakize ntakibazo ati “ahubwo ngiye kuzana amazi ku mugezi”.

igihe Mutesi agiye Nkorongo n ‘umugore we bahita batumiza abanyamuryango muburyo bwihuse Mutesi avuye kuvoma agwa mukantu dore ko bahise bamubwira ngo naze muri saro yagezeyo baramubwira bati”tubwirire muruhame umuhungu mukundana ndetse utubwire icyemezo wafashe kubyo ababyeyi bakubwiye byerekeye kuri Muvumba.

Mutesi ati “nta cyemezo nafashe kuko gukunda n i’bintu byizana Kandi rwose Rufonsi simwiyumvamo nagato,bityo rero murandenganya “.

Mukamusoni aba agiye mu birere acira Mutesi mu maso yewe ari nako amuhirika ariko Mutesi aramwihorera ahubwo amubwira ko uko babigenza kose batamukundisha uwo adashaka,ubwo Nkorongo we yari yabuze icyo yakora nabandi banyamuryango bumiwe Nkorongo arahaguruka ati”Mute,wabyanga wabyemera ntugomba gukomeza gukundana na Muvumba ahubwo Muvumba yahura n ‘ibibazo bikomeye”.

Mutesi nagahinda kenshi abwira Nkorongo
ariwe se ati”ese Muvumba ko ntakosa yakoze muramushakaho iki niba aramakosa imiryango yanyu yagiranye tutaravuka ko tutabizi ntanuruhare twabigizemo yewe nta nurwo tuzabigiramo mwaturetse Koko”.

Nkorongo niko guhagurukana ningufu nyinshi ajya gukubita Mutesi maze ariko Mutesi mukubaha kwe ariruka aramucika asigara yivovota ati” aratsimbarara kuri kariya gahungu katabona n’inkwano koko ,simbyumva pe!”.

Abandi banyamuryango bamubwira ko nubwo yivovota ibyo Mutesi avuga aribyo ariko nubwo bavugaga gutyo Bose bafashe icyemezo cyo kujya banyura kuri Muvumba batamuvugishije kugirango abone ko bamwanga babona ntacyo bimubwiye bakamupangira Indi migambi.

gusa nubwo babivugaga Mutesi yarabyumvaga kuko yari yicyinze uruhande rw’umuryango ,basoza bemeje ko ikindi cyemezo bazagifata bagarutse .

Ese ko bigaragara ko Mutesi agiye kubibwira Muvumba wowe urumva Muvumba arafata icyihe cyemezo ,bemere batane?cyangwa bakomeze bikundanire bekwita kubyumuryango.

Ni ahubutaha mu gice cya 3.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw