Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 20
Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 19 aho Rufonsi yirukanywe nuwo yari yarinjiye.
Ubu tugiye kubagezaho igice cya 20.
Mutesi aracyibaza icyemezo yafata atekereza niba Muvumba akimukunda ,mugihe cy’iminsi ibiri yumva Muvumba amubwiye ko araza kumusura Mutesi yumva bidashoboka ko yaba akimutekereza ,bukeye Muvumba aba araje baraganira, Mutesi yirinda kumubwira ko yenda gushyingiranwa na Rufonsi ahubwo amwereka ko akimukunda Muvumba nawe amubwira ko uko byagenda kose atamuva k’umutima,buba burije Muvumba arataha ,Mutesi amuherekeje banyura kuri Rufonsi Ari kumwe na wa mukobwa wundi bakundana bicaye ahantu ku gashyamba ,Rufonsi akibona Mutesi ababazwa no kuba agikundana na Muvumba nyamara Mutesi nawe ahangayikishijwe nuko Rufonsi yirirwa akururukana nuwo mukobwa ariko arihangana kugirango Muvumba atamenya ibyabo,bageze imbere Mutesi abwira Muvumba ati:”Sha,reka nkusezereho ntahe burije”.
Muvumba aramusubiza ati:”Mbere yo gutaha Hari ikintu ngirango nkubwire ,ndashaka ko mugihe cyitari kinini tuzaganira tugapanga kubana kuko ndagukunda pe!”.
Mutesi areba kumubwira ko afitanye ubukwe na Rufonsi Kandi abona Rufonsi ari kumunanira biramuyobera amubwira ko azamusubiza ,Muvumba aramubwira ati:”ntakibazo”.Ubwo Mutesi ataha yibaza niba arakomezanya na Rufonsi cyangwa aramukatira agashyingiranwa na Muvumba biramuyobera, ageze murugo Amara iminsi ibiri yarafunze fone atanarya ari kwibaza uburyo arabigenza ,ababyeyi be bayoberwa icyo yabaye bamubaza akabihorera.
K’umunsi wagatatu arabyuka ajya kugura fanta mu kabari bita Karame, akinjira mo atungurwa no kubona Rufonsi ari kumwe na wa mukobwa bicaye mu nguni bari gusomana bimwibutsa ibyagiye biba mbere araturika ararira ,Rufonsi kuko yari yarabwiye wa mukobwa bari gusomana ko ariwe akunda biramuyobera abura uko yajya kumuhoza no kumubaza ikimurijije,uwacuruzaga muri ako kabari araza amubaza uko bigenze Kandi yari yinjiye ntakibazo afite arabimubwira ,uwo mucuruzi aramwihanganisha ahita anamushakira Moto imugeza mu rugo Mutesi ahita ajya kuryama .
Ese basomyi ba igicumbinews murumva Mutesi agomba gukomezanya na Rufonsi cg ahitemo Muvumba?
Ni aho ubutaha mu gice cya 21 .
Iyi muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw