Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 29

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 28,aho Muvumba yaje kubona aho Mutesi ari bimugoye,ubu tugiye kubagezaho igice cya 29.

Mutesi na Muvumba bahagaze ku muhanda barimo baraganira ,Mutesi ahita abaza Muvumba ati:”kombona nta nkweto wambaye se byagenze bite Umusheri?”.Muvumba amubwira impamvu adafite inkweto nibyamubayeho byose igihe yarari kuza kumushaka ,Mutesi abyumvise yibuka ukuntu bari bari kumumwangisha nawe yabyemeye ata amarira.

Muvumba aramubaza ati:”ko urize bigenze bite?cyangwa nuko ubona nta nkweto nambaye?”.Mutesi ari guhigima kubera ikiniga aramusubiza ati:”oya nukuntu numvise unkunda
Byimazeyo nukuntu baribagiye kudutanya”.

Muvumba afata ishati ye ayimuhanaguza amarira,arangije aramubwira ati:”Umva! ndagukunda wumve ngo ndagukunda nubwo byagezaho tukamera nkaho ntawugitekereza undi ariko nuko nabonaga utakinyitayeho ntaziko arababigutera,gusa nubwo byari bimeze bityo burya uwigeze kugukunda agukunda byukuri ntiwamuva kumutima nubwo tutavuganaga ariko ntasaha yashiraga ntagutekereje ahubwo nkibaza niba nawe ukintekereza bikanyobera”.

Mutesi amurebana amarangamutima menshi ati:”Manaweee,uziko nange nahoraga nkutekereza ariko nkibwira ko waba warabonye mu rugo batakwitayeho ukanyanga”.Muvumba aramusuniza ati:”oya pe !burya urukundo rugira ayarwo kuko nigeze no kugerageza kukwikuramo ngo ndebe ko natuza biranga ahubwo ndushaho kugutekereza”. Mutesi abyumvise ata amarira anahita amuhobera cyane hashira iminota itanu bagihoberana,Muvumba akanyuzamo agafata ishati ye akamuhanagura ayo marira.

Ubwo biba bigeze mu ma saa cyenda Muvumba aramubaza ati:”Ese shushu,uraza tujyane ujye mu rugo dore ko nabonye ababyeyi bawe nabo bahangayitse?”.Mutesi aramuhakanira ati:”oya! kuko nje tukajyana kubwurukumbuzi nkigufitiye sinataha ahubwo ndasigara wenda nzaze ejo”.

Haba haje umuntu waruziranye n’ababyeyi ba Mutesi baranamubwiye ko yabuze ariko atazi Muvumba,akibona Mutesi ahita ahamagara Nkorongo ari nawe papa wa Mutesi amuvugisha n’igihunga ati:”muziko mbonye Mutesi mwari mwarabuze?”.Nkorongo ahita amusubiza ati:”umva!hita ushaka akamodoka urebe abasore babiri bahite bamufata atazi ibyaribyo bamushyire mu modoka bamuzane ndabishyura,ariko ntimwirirwe mumubwira ibyo kumucyura kuko ashobora guhita abacika”.

Uwo muntu ahita ajya gushaka imodoka,akihava Mutesi na Muvumba baba basezeranyeho Mutesi asubira kwa Nsoro mu rugo, Muvumba we atega moto arataha.

Nyuma y’iminota 10 bahavuye wa muntu aba azanye imodoka ihageze babura iyo Mutesi yarengeye nuwo babajije akababwira ko Mutesi batamuzi dore ko ntawari wakamumenya muri ako gace,banyiri modoka babwira uwo muntu ko agomba kubishyura amafaranga ibihumbi icumi ya lisansi bakoresheje,uwo muntu abasaba imbabazi baramureka,birangira umugambi wo gushyira Mutesi mu modoka bakamujyana iwabo udakunze .

Nyuma yaha hagati ya Nkorongo n’uyu muntu warumwemereye kumuzanira Mutesi biragenda bite?.

Ese Mutesi urukundo hagati ye na Muvumba rwaba rwongeye gushibuka ?.

Ni aho ubutaha mu gice cya 30.

Ushaka ibice byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu ahanditse Search wandikemo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba byose urahita ubibona.

Iyi Nkuru Muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw

 

About The Author