Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 32

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 31,aho Mutesi yigaragaje ko akiriho akiyemeza no kuza mu rugo ,ubu tugiye kubagezaho Igice cya 32.

Nkorongo yicaye mu rugo agiye kubona nko mu ma saa munani abona imodoka iri mu bwoko bwa Lav 4  iparitse ku irembo Niko guhita ajya kureba iyo modoka ,atarayigera uruhande abona havuyemo umugabo atazi ,nyamara yari Nsoro,haba havuyemo Muvumba nawe atikoraho,abonye ari abo bavuyemo gusa aguma ahageze hashize iminota 2 yibaza icyo abo bagabo baje gukora abona havuyemo Mutesi yaradefirije yambaye neza cyane N’ikweto zimwe ndende utapfa kwambara uri umunyacyaro,Nkorongo akimubona doreko yari yikinze ku gikuta cy’inzu yifata kumunwa aribaza ati:”uriya si Mutesi ra?”.

Asubira inyuma abwira umudamu we ati:”Vayo undebere mbonye umuntu umeze nka Mutesi”. Mama Mutesi araza akibona Mutesi aragenda aba aramuhobeye cyane amwongorera ati:”uraho uraho Mutesi mwana wa”. Ubwo Nkorongo yari ataremera ko Ari Mutesi akikinze k’urukuta rw’inzu,Mama Mutesi asuhuza na ba Nsoro abaha karibu ngo baze murugo,Nkorongo ahita abihisha arareka barabanza bagera mu rugo banicara mu ruganiriro.

Nkorongo yarabanje areba uko aribubasuhuze yishyiramo akanyabugabo yinjira yumumirije aragenda arabasuhuza nta byo gutangarira Mutesi ,aricara baraganira abaza Mutesi aho yabaga Mutesi ati Nsoro nabimvugire. Nsoro ati:”Murakoze uyu Mutesi nagiye guhinga hafi yaruriya ruzi bita Mirirana ngezeyo mbona hamanutse umukobwa agana kuri urwo ruzi,kuko nziko abantu bahaza abenshi baba baje kwiyahura mba ndirutse mutanga imbere ndamusuhuza mbona afite agahinda kenshi,aransunika ngo nimpigame yigendere mpita mbona umugambi we atari shyashya ndamwangira mpamagara abantu bari hafi aho baramufasha turamufata tumujyana mu rugo nkoribishoboka byose kuburyo atabona aho anyura nkita no kumuhumuriza nubwo ntarinzi icyari cyatumye ajya kwiyahura,ku munsi wa 3 nibwo yambwiye byose musaba ko yakwikuramo kwiyahura cyakora ambera umwana mwiza arabyemera yewe ubu yabaga mu rugo nk’abandi bana none rero ubu nari muzanye ngo mubone ko akiriho murabona ko ameze neza?”.

Mama Mutesi ahita aturika ararira aravuga ati:”Rwose Nsoro muntu w’Imana sinzi icyo naguhemba kuko twari twarihanaguye gusa Imana ishimwe pe kandi inakongerere imigisha mynshi rwose”.

Mutesi afata agatambaro yarafite ahanagura Mama we ,ubwo Nkorongo we yari yifashe ku kananwa yumiwe,Muvumba arahaguruka aravuga ati”Nkuko mubizi na Mutesi abizi kuba yari yarabuze nanjye byari byarampangayikishije cyane birenze ukwemera ,ariko kuba Mutesi agihumeka Imana ishimwe cyane nshimira na Nsoro wabigizemo uruhare kugirango abe agihumeka”.

Mutesi we avuga ko atari buvuge byinshi. Ati:”Uko mutureba aha aba twazanye bose ni abingenzi ,uyu Nsoro yababwiye igikorwa cy’ubutwari yakoze kugirango mbe ngihumeka ,uyu Muvumba ari mu bantu banyihanganishaga ariko kuko ababyeyi batanyemereraga ko ngirana umubano nawe Kandi ariwe numva undi mu maraso ntibimpe amahoro ku buryo nubwo atabashije kumenya aho narindi ariko ntiyatuzaga gushakisha irengero ryange, niyo mpamvu aho ngiye hose numva twagendana ari nayo mpamvu nagirango nsabe ababyeyi banjye ko muri iyi minsi babwira bakuru bange na barumuna bange bakazahurira hano nkazaza kubereka uwo nkunda “.

Ubwo Nkorongo yari ataragira icyo avuga, Nsoro aramubaza ati:”Muze ko wumiwe byagenze gute?”. Nkorongo aramusubiza ati:”Ntakibazo gusa kuba mbonye umwana wanjye ni byiza rwose ku buryo nzanagushimira kuko twari twarakuyeyo ijisho ,ariko mfite ikibazo!,Mute uwo muntu uzatwereka ntagira izina ?”.

Mutesi aramusubiza ati:”Rwose kanze ndibubahamagare mubabwire neza Kandi muri busange mumuzi Kandi murasanga aribyiza bitewe nurwo yankunze kuva kera”.Nkorongo aramubwira ati:”Reka mbe ndetse ubwo ndi bumumenye “.

Buba burije Nsoro arataha na Mutesi yijyira kwa Nsoro,Muvumba ataha yibaza uwo muntu Mutesi azereka ababyeyi be doreko Atari yamubwiye ko ariwe azerekana .

Muvumba ko atahanye urujijo rwo kwibaza uwo Mutesi azerekana ubu Mutesi azerekana nde ?

Nonese ko Mutesi yasezeranye na Rufonsi k’umurenge bagashwana batarakora ubukwe ngo babane bizagenda gute Mutesi nahitamo Muvumba ?

Ni aho ubutaha mu gice cya 33.

ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu ahanditse Search wandikemo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba byose urahita ubibona.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/@igicumbinews.co.rw