Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 33

Basomyi ba igicumbinews.co.rw ubushize twari twabagejejego Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 32, aho Mutesi yabwiye ababyeyi be ko azabereka uwo akunda bigatuma Muvumba ataha yibaza uwo muntu azerekana dore ko atari yarigeze abimuganirizaho.

Tugiye kubagezaho igice cya 33.

Nkorongo na madamu we batumyeho abana babo bose ngo baze mu rugo barabashaka ,bahita banahamagara Mutesi bamubwira ko abagize umuryango Bose bahari ,Mutesi aba ahamagaye Muvumba amusaba ko yakwitegura bakajyana mu rugo,Muvumba ahita yibuka ko Mutesi yari afite gahunda yo kwerekana uwakunda ariruhutsa ati:”Ahwiiii,menya igitego nkitsinze pe kuko ubu nta bindi ninjye agiye kwerekana”.

Aba ariteguye bigeze mu ma saa cyenda Mutesi na Muvumba baba barahagurutse baragiye bagerayo nka saa kumi baparika imodoka ku irembo,Rufonsi ahanyuze abona iyo modoka yibaza byinshi ahita areba akana akohereza yo ngo kamunekere amakuru, we arakomeza aragenda.

Akana kagezeyo karicara ubwo Muvumba na Mutesi bari bicaye muri saro barimo baraganira bananywa fanta,Mutesi aravuga ati:”Nkuko nari nasabye ababyeyi bange ko bazabwira abanyamuryango bose bagahurira hano ndabona rwose barabikoze ndabashimiye Kandi namwe kuba mwahagereye igihe ndabibashimiye,rero icyo nagirango mbagezeho ntakindi murabizi ko mu buzima umuntu yaremanwe urukundo none rero uwo umutima wanyerekeje ho gukunda ni uyu abeshi muramuzi ,ubwo rero ndumva namuha umwanya akabibwira.”

Nkorongo ahita n’umujinya.Aravuga ati:”kutwibwira nabyihorere kuko turamuzi bihagije,ahubwo ndabona amasaha ari kugenda Kandi ngiye mu isoko nge mbaye ngiye”.

Ubwo Mutesi yongorera Muvumba ati:”Ahubwo se ko bwije uwagendana nawe tukanamwigiza imbere”.

Ubwo bahita banasezera kubaraho bose bagendana nawe.

Bageze i ruhande rw’imodoka Nkorongo amera nkugiye kubasezeraho ngo akomeze,bamubwira ko bagiye kugendana bafungura imodoka arinjira bamugeza aho yaragiye barakomeza.

Ubwo Nkorongo asigara yibaza niba azemera Muvumba akabana na Mutesi bikamuyobera,ubwo wa mwana Rufonsi yohereje ngo amunekere amakuru,yaraje amubwira ko Mutesi agiye gusabwa na Muvumba, Rufonsi ahita agenda abibwira umuryango we anahamagara Nkorongo amubaza icyatumye Mutesi agiye gushaka undi Kandi baranasezeranye mu murenge.

Nkorongo amubwira ko arukubeshya ataribyo. Ati:”Urumva koko bishoboka Kandi uziko ari wowe nshyigikiye,humura”.

Rufonsi ntiyabyemera asigara ashakisha amakuru yuzuye yiyemeza kurwana urwo rugamba Kandi akarutsinda .

Ubuse Rufonsi ko yiyemeje kutazatsindwa urugamba ry’Urukundo rwe na Mutesi Kandi Mutesi yararangije gusubirana na Muvumba arakora iki?

ni aho ubutaha mu gice cya 34.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu ahanditse Search wandikemo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 32

 

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 31

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/@igicumbinews.co.rw