Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 36

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 35,aho urubanza rwasubitswe Rufonsi ibimenyetso bitangiye kumufata,ese ubu byaba bimeze bite ?

Reka tubagezeho igice cya 36.

Nyuma y’urubanza, Rubasha se wa Rufonsi yagiye kureba umucamanza ngo amuhe akantu azemeze ko Mutesi yatsinzwe,akigera yo umucamanza areba kuyafata asanga byamukoraho.Aramubwira ati:”Mba nyafashe!,ariko byankoraho kuko nabonye Mutesi afite ibimenyetso simusiga n’ukuri”.

Rubasha ahita ajya kureba Nkorongo,amujyezeho n’umujinya mwinshi aramubaza.Ati:”Niko Nkoro!,ubu twemere iriya mbwa ngo ni Muvumba yo mu batindi babi idutsinde Koko?,Ntibishoboka ahubwo akira aya mafaranga ibihumbi 100000 ,ugende urebe wa mucamanza uyamuhe umubwire azavuge ko Mutesi yatsinze ko ntakindi arabaza Rufonsi yewe atanemerewe no kubana na Muvumba”.

Nkorongo aramusubiza ati:”Iyo nama ni inyamibwa pe! aba afashe amafaranga aragiye no k’umucamanza.Ageze yo.Aramubwira Ati:”Rwose mucamanza ndabizi ko Rufonsi ari gutsindwa ,ariko dore aka kamvirope karimo ubutumwa,Rufonsi ntimuzagire icyo mu mubaza ahubwo muzabwire Mutesi ko atemerewe kubana na mlMuvumba.

Kubera ko umucamanza yabonye ko bakomeje kumuhatira ruswa afata ya mvirope ahita anafotora nkorongo ari kuyimuhereza, Nkorongo ahita yibaza impamvu amufotoye.

Aho iyi mvirope ntirikoze?.

Ni aho ubutaha mugice cya 37.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukareba mu ishakiro wandikemo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 35

 

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 34

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 33

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul@igicumbinews.co.rw