Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 39

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 38,aho Mutesi yari afite amakenga ko Muvumba yaba yaramuteye inda.

Mutesi ko yipimishije yaba yarasanze bimeze bite?

Tugiye kubagezaho Igice cya 39.

Mutesi yagiye kwipimisha ageze yo ahahurira n’abahungu ba 2 bakunda kuganira na Rufonsi,ubwo baraganira bamubaza aho ibye na Rufonsi bigeze,nyamara abo bahungu ari bamwe mu baba batumwe na Rufonsi ngo bajye bereka Mutesi ko Papa we yafungishijwe na Muvumba kugirango aza mwange,umwe muri abo bahungu aramubaza ati”ese ubundi Mute?,ko numva ngo umuhungu bita Muvumba niwe wafungishije Papa wawe byagenze bite?”.

Mutesi aratangara ati”eeeee!.Ayo makuru se mwayamenye mute ra?”.

Uwo muhungu aramusubiza ati”Ariko sinzi niba utarabyumva kuko hano hanze biravugwa!”.

Mutesi agira ngo n’ibihuha ahita ajya kwipimisha afite ubwoba bwinshi,ku bw’amahirwe asanga nta nda afite,asohotse atashye abona umwe muri ba bakobwa bamushishikarizaga kureka Muvumba baragendana agenda amushishikariza kumureka. Avuga ati”Mute,ushatse wareka Muvumba kuko sinibaza umuntu wafungishije Papa wawe ngo n’ukugirango mubane rwose ndumva utagakwiye kubana nawe ahubwo uzibanire na Rufonsi”.

kubera ko Mutesi yari yabyumvise ho aramusubiza ati”ndibubitekereze ho ejo nzakubwira umwanzuro nafashe”.

Mutesi arataha ageze mu rugo areba guhita abibaza Muvumba biramuyobera yigira inama yo kuzabanza agashaka amakuru nyayo ,murako kanya haza umuntu aramubwira ati”Papa wawe yambwiye ngo mbabwire muzajye kumureba hari ubutumwa ashaka kubagezaho”.

Mutesi ahita abibwira Mama we bapanga igihe bazagirayo.

Ko ifungwa rya Nkorongo bashaka kuryegeka kuri Muvumba kandi we na mutesi ibyabo byari bigeze kure?

Aho Nti yaba ari Rufonsi ushaka ko nabo batabana?

Ni aho ubutaha mu Igice cya 40.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 38

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 37

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 36

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 35

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 34

Inkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News