Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 41

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 40,aho Muvumba yari afite amakenga y’icyo Mutesi amushakira.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 41.

Mutesi aricaye ategereje Muvumba,abaraje n’amakenga menshi,ahageze agiye gusuhuza abaramubonye ntiyirirwa asuhuza ahubwo agenda bwombe afata Mutesi mu maso amuhereye inyuma.

Mutesi ati”Rwose sinakumenya”.Aramurekura,akimukubita amaso amuhoberana ibyishimo by’inshi,

Ubwo Mama wa Mutesi yari hafi aho areba uburyo bahonerana , akajya yivugisha gahoro ati”yoooo,burya bakundana bigeze hariya tukaba twarababuzaga uburenganzira bwabo Koko? “.

Bicara mu ruganiriro batangira kuganira Muvumba atungurwa no kumva Mutesi amubwiye ko yasanze adatwite,ahubwo amubaza kubijyanye no kuba bavuga ko ariwe wafungishije Nkorongo ,Muvumba ahita abihakana yivuye inyuma,

Kuko Mutesi azi neza ko Muvumba atajya amubeshya arabyemera ,bahita bibaza niba bazakora ubukwe Nkorongo (Papa Mutesi) agifunze basanga bidashoboka ,biyemeza ko bagiye kureba icyo bakora akagabanyirizwa igifungo bakabona ubukora ubukwe ,buba burije Mutesi aherekeza Muvumba ,
Bageze mu nzira bahura na Rufonsi ashaka kubatuka yihamagarisha Mutesi,baratongana hazamo n’indwano baramukubita ba siga avuga ngo arajya kubarega .

Ese ubu azabarega abatsinde Kandi abantu bose bamuziho kwenderanya n’ubwiyemezi ?.

Ni aho ubutaha mu gice cya 42

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 40

Inshamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba mu gihe twitegura kubagezaho Igice cya 41

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 39

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 38

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News