Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 42

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 41,aho bari biyemeje gushaka uburyo bwose bwatuma Nkorongo agabanyirizwa igifungo.

Ubu tugiye kubageza ho igice cya 42.

Mutesi yasuye Muvumba ,barimo baraganira bibaza icyo bakora ngo Nkorongo(Papa Mutesi) agabanyirizwe igifungo,bumva umuntu arasuhuje barebye basanga n’umuhungu witwa Epimake ,babonye ari inshuti yabo bose bamuha karibu bahita bizera ko nawe yabafasha gufata umwanzuro,nyamara ntibari baziko ari muri bamwe bakorana na Rufonsi.

Bamubwira icyo bari kuganiraho,Epimake arabasubiza ati”Njyewe uko mbyumva, mugiye mukareba uhagarariye iyo gereza mukamuha udufaranga yamugabanyiriza igifungo “.

Nyamara kubabwira gutya yagirango nabo bazabafunge , Mutesi ntiyabasha guhita atekereza ko papa we aribyo yazize.Aramubwira ati”uziko ari byo we!,urakoze cyane kutwungura inama!”.

Muvumba we ntiyagira icyo abivugaho,Epimake abonye basa nkababyemeye ahita abasezera aragenda.

Ajya kubwira Rufonsi ko mu minsi mike azishima kuko Muvumba na Mutesi bagiye gufungwa Kandi abyizeye.

Bucyeye Rufonsi ahita agurisha ihene yari afite aha Epimake ibihumbi 15000, byo kumushimira.

EPimake ahita ajya kureba uhagarariye gereza aramubwira ati”Muyobozi ,nje kubaha amakuru,igihe mwatubwiriye kenshi ko gutanga ruswa bitemewe none nyuze ku bantu bitwa Mutesi na Muvumba bavuga ko bazaguha ruswa Kandi ngo barabizi uzayakira ,Kandi babivuze harabantu benshi ku buryo nureba nabi byazagukoraho “.

uwo mukuru wa Gereza agirango nibyo. Aramusubiza ati”urakoze kumpa amakuru ngiye kubitegura nibaza nzahita mbafunga Kandi nzanagushimira”.

Epimake aba aratashye ,Umukuru wa gereza asigara abyibazaho ,yiyemeza gutegereza akareba ko Koko bamugeraho bayimuzaniye .

Aho uwo Mutesi na Muvumba bari bizeye nk’inshuti ntiyaba agiye kubakoraho ?

Ni aho ubutaha mu gice cya 43.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 41

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 40

Inshamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba mu gihe twitegura kubagezaho Igice cya 41

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 39

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News