Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 46

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 45,aho Mutesi yari afite igitekerezo cyo kujya kureba papa we(Nkorongo) muri Gereza, akamuganiriza k’ubyubukwe bwe no ku nkwano bamukwa.

Ubu tugiye kubagezaho Igice cya 46.

Harabura amezi atatu ngo Nkorongo afungurwe , Mutesi Niko kwikora ajya kumureba ,ageze yo asaba ushinzwe imfungwa n’abagororwa ko yamwemerera akamuha nk’iminota 20 akamuganiriza,ushinzwe imfungwa arabimwemerera,baraganira Mutesi atangira kumwumvisha iby’ubukwe anamwumvisha ko abufitanye na Muvumba.

Nkorongo abanza kubyibazaho nk’utari kubyemera,Hashize iminota ibiri Mutesi aramubaza ati: “Ese papa ko mbona ubyibazaho cyane Kandi ntakibazo biteye ?,ubu Koko uragirango nkomezanye na Rufonsi n’ukuntu aribo batumye ufungwa?”.

Nkorongo ageza ho.Aramusubiza ati: ” Ntakibazo ,nonese ubwo Koko uriya Muvumba niyiziye azagukwa angahe?”.

Mutesi. Ati: “yambwiye ko kubw’urukundo ankunda ayo twamwaka yayashaka,ariko rero nanone iby’inkwano ntitwabitindaho kuko icyambere nuko ankunda nanjye nkamukunda k’uburyo twubaka urugo rwiza ,naho iby’inkwano nyinshi ndumva ataribyo byatuma twubaka urugo rwiza”

Nkorongo arabirinduka. Ati: “Oya,agomba kugukwa atari hasi ya 6,000,000 Frw,kuko ayo nagutanze ho wiga ni menshi”.

Ubwo umusoroveya yarabyumvaga yumva nawe yabaha igitekerezo ahita abwira Nkorongo ati: “Muze, ibyo byayo wamutanzeho ntiwabigenderaho,ahubwo wareba ko uwo bagiye kubana bazabana neza,urebye ibyayo wamutanze ho umuhungu nawe abafite ayo bamutanzeho, Kandi ikigenderewe ni ukubaka si ukuguha amafaranga”.

Nkorongo ariyumvira.Ati: “Noneho rero Mutesi,genda uganire nawe wumve ubushobozi azabona hanyuma uzagaruke cyangwa nanjye nzaba narafunguwe”.

Ubwo Mutesi arataha ageze munzira bamubwira ko Muvumba bamwibye ibintu byose yewe bahise banamubura burundu.

Kwibwa kwa Muvumba byaba byatewe nande?

Ese azaboneka cyangwa azabura burundu ?

Ni aho ubutaha mugice cya 47.

Ushaka ibice byose byabanje ni ukujya mu ishakiro ry’urubuga rwacu,ukandikamo Inkuru y’Urukundo rya Mutesi na Muvumba, ibice byatambutse byose urahita ubibona.

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 45

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 44

Inshamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba mu gihe twitegura kubagezaho Igice cya 40

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News