Inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 6

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicucumbinews.co.rw, ubushije twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 5,aho nyuma yuko Nkorongo(papa wa Mutesi) n’Ubonyinkindi (papa wa Muvumba) bava mu manza Mutesi yahise agaruka mu rugo,ubu tugiye kubagezaho igice cya 6.

Icyumweru kirashije Muvumba ataragaruka mu rugo ariko ku bwicyizere Ubonyinkindi afite cyuko azaboneka ntiyirirwa ajya kubibwira umucamanza,nyamara uko iminsi ishira Niko imitima ya Mutesi na Muvumba itekerezanyaho ariko umwe atabona uko avugisha undi kuko Nkorongo yagiye bucece akiba simcard ya Mutesi arayihisha kugirango Mutesi atazongera kuvugana na Muvumba,Mutesi abura uko abigenza agura indi simcard ariko abura aho akura nimero ya Muvumba yajya ayibuka akibagirwamo umubare umwe yahamagara akitabwa nutari Muvumba akamubwira ko atanamuzi maze umutima si ukumurya.

Gusa nubwo amerewe atyo ,na Muvumba ntiyorohewe kuko nawe ahari nukwirirwa ahamagara nimero ya Mutesi bamubwira ko iyo nimero itakiba ku murongo.

Burya ngo urukundo n’indwara y’umutima nubwo kwihangana kw’abakundana bitandukanye kuko Muvumba yihangana agafata amafunguro ,Mutesi we byaramunaniye kugeza aho agira ibiro mirongo ine n’umunani mu gihe yagiraga mirongo itandatu na bitanu, mu rugo bamubaza ikibazo afite we akabasubiza ko ntakibazo afite .

Bigere ku gicamunsi Mutesi ari mu rugo wenyine yumva umuntu arasuhuje arebye asanga ni Rufonsi aramwikiriza ,amuha intebe aricara ,Rufonsi(wa muhungu batsindiira Mutesi) atangira kumubaza amakuru ye, Mutesi amubwira ko ari meza ,Rufonsi ati:”nonese ko uri kunanuka cyane n’ikihe kibazo ufite Mute? “.

Mutesi amubwira ko ntakibazo afite arimo kwishyira kuri taye,Rufonsi yumvise Mutesi ari kumusubiza neza agirango asigaye amukunda niko gutangira kumubwira kubijyanye n’urukundo ajyera aho atangira kumubwira ko atagakwiye gukundana na Muvumba kuko ari agatindi ntacyo yamumarira amubwira ko icyo yajya ashaka cyose we yajya akimuha,arangije kuvuga Mutesi amubwira ko atagakwiye kuba ari kubimubwira kuko ntanicyo acyeneyeko amuha Kandi atakagombye kuba amubwira ko Muvumba ari agatindi kuko atamurusha kumumenya ati: “ahubwo bayi ndumva mfite ibitotsi ngiye kuryama”.Rufonsi asigara aho wenyine ageze aho aragenda.

Ese uko ubibona ,urabona Rufonsi azageraho akigarurira umutima wa Mutesi amwangishije Muvumba avuga ko ari uwo mu bakene?

Ni ahubutaha mugicye cya 7.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw