Inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 5

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ibushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 4 ,aho Mutesi yari yagiye kuba k’mukobwa biganye.

Uyu munsi tugiye kubagezaho igice cya 5.
Hashize iminsi itari mike ababyeyi ba Mutesi batamubona batangira kwibaza aho yaba yaragiye dore ko yagiye atababwiye aho agiye, niko gufata umwanzuro wo kujya kumushakira kwa Muvumba ,bakigerayo papa wa Muvumba ababwirako atazi iyo aba yewe atigeze anamubona, Nkorongo(se wa Mutesi) ntiyabyumva asiga ababwiye ko bagomba kumuha umukobwa we, Ubonyinkindi ariwe papa wa Muvumba amubwira ko nawe agomba kumubwira aho umuhungu we aba,Nkorongo niko guhita ajya mu buyobozi kurega ubonyinkindi.

Umunsi babahaye wo kuburana ugeze Ubonyinkindi arazinduka cyane ,Nkorongo amusanzeyo biramuyobera arumirwa ,binjira mu cyumba cy ‘umucamanza Ubonyinkindi afite agahinda kenshi, umucamanza amubonye amubaza icyamuteye agahinda amubwira ko yabuze umuhungu we Kandi acyeka ko Nkorongo ariwe wabigizemo uruhare ,umucamanza abura uburyo ari bubaburanye abaza Nkorongo ko ari ko bimeze Nkorongo amubwira ko atariko bimeze aramatakirangoyi ,umucamanza abagira inama yo kugenda bakaganira bakunga ubumwe ,ababwira ko nibabikora gutya hagashira icyumweru abana babo bataraboneka aribwo bazagaruka akabafasha gushakisha aho baba baragiye.

Barasohoka bageze hanze baraganira bemeranya umunsi bazahuriraho naho bazahurira umwe acukwe nundi ukwe barataha Nkorongo ataha yibaza uburyo azahuramo na Ubonyinkindi w’umutindi bakaganira biramuyobera, abo barikumwe bamwumvisha ko ntacyo bitwaye.

Umunsi bahanye ugeze barahura baraganira umwe akemeza undi ko ariwe ufite amakosa ariko Nkorongo avugako abonye umukobwa we atakongera kumubuza amahwemo

Nubwo baganiraga ntibaribaziko aho bari hari umukobwa uziranye na Mutesi,batashye uwo mukobwa aragenda abwira Mutesi ibyo baganiraga,hashize iminsi
ibiri Mutesi agaruka mu rugo akihagera bamubaza aho yabaga arabihorera ariko ntibakomeza kumubaza byinshi bishimira kuba bamubonye doreko bari baziko yiyahuye.

Ese Muvumba ko ataraboneka nihashira icyumweru atabonetse bizagenda gute?

Ni ahubutaha tubagezaho igice cya 6.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw