Inshamake y’Inkuru ya Mutesi na Muvumba

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,nyuma y’uko Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba irangiye, Haba hari ibice utasobanukiwe ari na yo mpamvu tugiye ku kugezaho inshamake y’inkuru yose kugirango usobanukirwe.

Muri iyi nkuru Mutesi yari umukobwa ukomoka mu muryango w’abakire,Muvumba we agaturuka mu muryango ukenye cyane.

Igihe Mutesi yari avuye ku ishuri asoje amashuri yisumbuye yahuye na Muvumba amusaba ko yamutwaza igikapa ,Mutesi arakimuha aramutwaza,guhera ubwo batangiye kuba inshuti biza gutuma bakundana,ababyeyi ba Mutesi babimenye batangira kubuza Mutesi kuguma gukundana na Muvumba bagira bati: “Uriya si umuhungu twashyingira mu muryango wacu byaba ari nko guca umuryango”.

ari nako bamushishikariza gukundana na Rufonsi kuko ari uwo mu bakire ariko Mutesi ntabyumve kuko yari yaramaze kwiyumvamo Muvumba.

Nkorongo (Papa Mutesi), abonye Mutesi atabyumva akomeza guhiga Muvumba cyane kugirango azacike ku mukobwa we,abimenye ahungira kure yewe yiyemeza kwikuramo Mutesi kugirango atazamuzira ariko agatimatima kakanga,
Ubwo aho Mutesi ari umutima ntiwatuzaga kumubaza Muvumba k’uburyo byageza ho umwe akajya yibaza ati: “Ubanza yarandoze “.

Guhera ubwo Mutesi yahamagaraga nimero ya Muvumba buri kanya agasanga itakiba ku murongo, Muvumba umutima ukomeje kumubaza Mutesi yiyemeza kurwana urwo rugamba rw’urukundo .

Ahita afata umwanzuro wo kujya yiyambika nka Rufonsi akanifureba mu mutwe k’uburyo azajya agera kwa Mutesi bakagirango ni Rufonsi.

Yaratangiye yajya agera yo bakamuha karibu bazi ko ari Rufonsi akajya kuganira na Mutesi ,gusa Mutesi we yabaga abizi ko ari Muvumba, Muvumba yaje kujya kuba kure bamwiba telefone bituma atabona uko azajya avugana na Mutesi anahurirayo n’inshuti za Rufonsi zikajya zimwinja ibyo atekereza kuri Mutesi zikabibwira Rufonsi.

Rufonsi yatangiye gushaka uko azabatanya akajya yandika ibaruwa z’amagambo mabi akaziha abantu bakazishyira Mutesi bavuga ko ari Muvumba ubatumye,kuko Mutesi na Muvumba batari bakivugana,Mutesi yatangiye kugirango ni ukuri atangira kugenda yikuramo Muvumba gahoro gahoro,k’uburyo byageze aho atangira gukunda Rufonsi ariko bitari cyane ,hashize iminsi Muvumba aza kumwirebera mu rugo Mutesi aramwihisha abwira abana ngo bamubwire ko adahari.

Nyamara Muvumba yari yarangije kubona ko ahari bituma atahana agahinda kuzuye ishavu,gusa ngo umutima ugufitiye urukundo ntirujya rupfa gushiramo nti byatumye amwanga.

Ubwo Mutesi na Rufonsi batangiye kujya batemberana banapanga iby’ubukwe ariko uko iminsi ihita Rufonsi akagenda akora amakosa menshi cyane, aho byageze aho ajya ahantu yinjira yo umugore utagira umugabo abyara yo abana Mutesi arabimenya,nyuma y’aho arongera atera inda undi mukobwa witwa Cyusa ,ashaka kumwihakana baburana na Mutesi ahari ,guhera ubwo Mutesi atangira gutekereza icyatumye yereka Muvumba ko atakimwitayeho,gusa aho Muvumba yari ari yarakimukunda Kandi na Mutesi yarakimutekereza.

Ubwo Muvumba yaje kubona nimero ya Mutesi aramuhamagara amusaba ko yamwemerera bakazaganira kuko akimukunda cyane,umutima wa Mutesi utangira gutekereza Muvumba kurusha Rufonsi,Niko guhita yiyemeza ko agomba kwaka gatanya hagati ye na Rufonsi bari baratangiye gahunda z’ubukwe ,ibi yabikoze ku bw’amakosa ya buri munsi Rufonsi akora ndetse n’amanyanga menshi.

Nkorongo abimenye akajya amuhoza ku bitutsi , Mutesi ahungira kure aho yabaga ku mugabo witwa Nsoro wamurokoye agiye kwiyahura ku bwagahinda yari yatewe n’umuryango we,telefone azikura k’umurongo ku buryo byagezaho umuryango we ukajya umufata nk’utakibaho (wapfuye).

Ku bw’Urukundo Muvumba yakundaga Mutesi yirirwaga abaririza iyo yarengeye,aza kuhamenya amusanga yo amusaba ko yazareba uko agaruka mu rugo kuko nabo bahangayitse cyane ,mu kugaruka kwe yaje ibye na Muvumba byarasubiye ku murongo ku buryo yabwiye ababyeyi be ko agiye kubereka umukunzi we bagatungurwa no kubona abereka Muvumba bari bazi ko afitanye ubukwe na Rufonsi.

Mutesi yakomeje kwaka gatnya,Nkorongo na Rubasha ariwe papa wa Rufonsi bashaka gutanga ruswa ngo mu rubanza Mutesi azaterwe utwatsi nk’udafite ibimenyetso bimwemerera gutandukana na Rufonsi,ntibyakunda ahubwo bituma Nkorongo ashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha kubwa ruswa,naho Rubasha we akaba yarahawe hamagara yo kwitaba ngo asobanure ruswa yatangaga,Rufonsi we akomeza gukora ibishoboka byose ngo Mutesi na Muvumba ntibazabane.

Mutesi na Muvumba bari gushaka uko Nkorongo yagabanyirizwa igifungo kugirango barebe ko bazakora ubukwe yarafunguwe ,Epimake ashaka kubayobya ngo nabo babafunge ariko ntibakora ibyo yababwiraga ahubwo birangira Epimake ariwe ugiye gereza,mukuru wa Mutesi nawe yiyemeza ko agiye kureba uko ubukwe butaba ,akora ibishoboka byose ariko bitewe n’aho urukundo rwabo rwari rugeze intego ye ntiyagerwaho dore ko na Nkorongo yari yamaze gufungurwa amubwira ko atacyemeranya nawe,bidaciye kabiri ababarwanya bose batangira kuvuga ko Muvumba azabura inkwano ubukwe bugapfa,gusa n’ubwo Mutesi na Muvumba urukundo rwabo rwagiye ruzamo inzitizi nyinshi byarangiye ababarwanyaga bose ko batsinzwe.

Ubukwe buraba yewe buba bwiza barabana banabana neza banagera kuri byinshi harimo ubukire n’ubutunzi.

Aho wowe ntiwaba hari uwo ukunda hakaba hari abari ku mukwangisha?.

Nyuma yo kubona inzira Mutesi na Muvumba bagiye banyuramo ariko bakabana wowe ufashe uwuhe mwanzuro?

twongeye kubashimira kuba mwarakurikiranye iyi nkuru ,tuzasubire mu nkuru y’ubutaha.

Igicumbi News irimo kwitegura kubageza ho Inkuru ya Mutesi na Muvumbi mu buryo bw’Ikinamico ndetse na Filime byose bikazanagera ku basomyi bacu ba igicumbinews.co.rw .

Icyitonderwa: Inkuru ya Mutesi na Muvumba ni umutungo bwite m’ubyu bwenge wa Igicumbi Media Group LTD, ushaka kuyikoresha watwegera tukaguha uburenganzira bwo kuyikoresha.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News