Inshamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba mu gihe twitegura kubagezaho Igice cya 40

Basomyi ba Igicumbi News nkuko ubushize mwari mwagiye mu bidusaba, uyu munsi tugiye kubagezaho Inshamake y’Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba kuva ku Igice cya 1 kugeza ku cya 39.

Iyi nkuru yatangiye Mutesi ari umukobwa uturuka mu muryango wa bakire naho Muvumba agaturuka mu muryango wa bakene ,igihe Mutesi yarasoje amashuri yisumbuye yaratashye ageze mu nzira abona Muvumba araje amusaba kumutwaza igikapu bagenda baganira kugera hafi y’iwabo wa Mutesi.

Guhera ubwo batangiye kuba inshuti bigera aho haziramo n’urukundo,ababyeyi ba Mutesi babimenye batangira kumubuza gukomeza gukundana na Muvumba.

Papa we ariwe Nkorongo icyo gihe yaramubwiye ati”Uriya si umuhungu twashyingira mu muryango wacu,byaba ari nko guca umuryango”.

Kuva icyo gihe batangira kumushishikariza gukundana na Rufonsi kubera ko ye yari uwo mu abakire ariko Mutesi ntabyumve dore ko yari yararangije kwimariramo Muvumba.

Nkorongo abonye Mutesi atabyumva akomeza guhiga muvumba kugirango azacike ku mukobwa we ,Muvumba abimenye ahungira kure yewe yiyemeza kwikuramo Mutesi ngo arebe ko yagira amahoro ariko agatima karanga, ubwo na Mutesi aho yarari umutima ntiwatuzaga kumubaza Muvumba ku buryo byagezaho akajya yibaza ati”ubanza yarandoze?..”

Nibwo Mutesi yahamagaraga nimero ya Muvumba buri kanya agasanga itakiba ku murongo ,Muvumba nawe umutima wakomeje kumumubaza yiyemeza kurwana urwo rugamba rw’urukundo,afata umwanzuro wo kujya yiyambika nka Rufonsi akanifureba mu mutwe kuburyo azajya ajyera kwa Mutesi bakagirango ni Rufonsi.

yarabtangiye yajya agera yo bakamuha karibu baziko ari Rufonsi bakamureka akajya kuganira na Mutesi ,gusa Mutesi nawe yabaga azi neza ko ari Muvumba .

Muvumba yaje kujya kuba kure bamwiba telefone bituma atabona uko avugana na Mutesi anahurira yo n’inshuti za Rufonsi zikajya zimwinja kugirango zumve ibyo atekereza kuri Mutesi zikabibwira Rufonsi,ubwo Rufonsi atangira gushaka uko azabatanya akajya yandika ibaruwa z’amagambo mabi akaziha abantu bakazishyira Mutesi bavuga ko ari Muvumba wabatumye ngo bazimuhe.

kuko Mutesi na Muvumba batari bakivugana kubera kwibwa telefone kwa Muvumba,yatangiye kugirango ni ukuri atangira kugenda amwikuramo gahoro gahoro byageze aho atangira gukunda Rufonsi ariko bitari cyane,hashize iminsi Muvumba aza kumwirebera mu rugo ahageze Mutesi aramwihisha abwira abana ngo bamubwire ko adahari .

Nyamara Muvumba yari yarangije kubona ko ahari bituma atahana agahinda kuzuye ishavu,gusa ngo umutima ugufitiye urukundo ntirujya rupfa gushiramo ntibyatumye amwanga.

Ubwo Mutesi na Rufonsi batangiye kujya batemberana banapanga iby’ubukwe ariko uko iminsi ihita Rufonsi akagenda akora amakosa menshi cyane,byageze aho ajya ahantu akinjira yo umugore utagira umugabo abyara yo abana babiri Mutesi arabimenya,nyuma yaho arongera atera inda undi mukobwa witwa Cyusa ashaka kumwihakana ,aramurega baraburana na Mutesi ahari nibwo yatangiye guhita yicuza atekereza icyatumye atangira kwereka Muvumba ko atamwitayeho.

Gusa Muvumba aho yari ari yarakimukunda Kandi na Mutesi yarakimutekereza,ubwo Muvumba yaje kubona nimero ye aramuhamagara amusaba ko bazaganira kuko akimukunda cyane , umutima wa Mutesi utangira gutekereza Muvumba kurusha Rufonsi .

Ariko hagati aho Rufonsi yari yaramaze gusezerana na Mutesi mu mategeko ategereje gufata irembo ,Niko guhita Mutesi yiyemeza ko agomba kwaka gatanya hagati ye na Rufonsi ku bw’amafuti Rufonsi yakoraga buri munsi n’ubwiyemezi bwinshi.

Nkorongo amenye ko Mutesi ashaka kwaka gatanya akajya amuhoza ku bitutsi,Mutesi ahungira kure aho yabaga ku mugabo witwa Nsoro wamurokoye agiye kwiyahura ku bw’agahinda yaratewe n’umuryango we,telefone azikura k’umurongo ku buryo byageze aho umuryango we ukamufata nkutakibaho kubera bari baramuhebye.

Ku bw’Urukundo Muvumba yamukundaga yirirwaga abaririza iyo yaburiye,aza kuhamenya amusanga yo amusaba ko yazareba uko yagaruka mu rugo kuko nabo bahangayitse cyane.

Mu kugaruka kwa Mutesi yaje ibye na Muvumba byarasubiye ku murongo ku buryo yabwiye ababyeyi be ko agiye kubereka umukunzi yemera cyane bagatungurwa no kubona abereka Muvumba bari bazi ko afitanye ubukwe na Rufonsi.

Mutesi yakomeje kwaka gatanya ajya mu rukiko aratsinda,Nkorongo na Rubasha ariwe papa wa Rufonsi batanga ruswa ngo Urubanza rusubirwemo azatsindwe ntibyabakundiye ahubwo byatumye Nkorongo afatirwa mu cyuho ayitanga ashyikirizwa inzego z’umutekano. agezwa mu rukiko anakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 2.

None ubu na Rubasha nawe yahawe hamagara yo kwitaba ngo asobanure ruswa yahaye Nkorongo ngo ajye kuyiha umucamanza ikamufungisha.

Naho Rufonsi akomeje gukora ibishoboka byose ngo Mutesi na Muvumba nabo ntibazabane ubuse bizakunda ?

Ibindi ni ahubutaha mu gice kizakurikiraho cya 41 .

Bimwe mu bice byahise:

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 39

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 38

Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 37

Iyi Nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News