“Intangiriro z’umwaka mushya ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma”-Perezida Kagame yifuriza abagize inzego z’umutekano kuzagira umwaka mwiza wa 2021

(Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bari ku masomo ‘Cadet’ mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, mu Karere ka Bugesera-29/10/2020.Photo: Village Urugwiro)

 

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimye umuhate abagize ingabo n’izindi nzego z’umutekano bakomeza kugaragaza mu kuzuza neza inshingano zabo abifuriza ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2021.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Ngabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ahanini rigamije kuzishimira no kwifuriza abazigize umwaka mwiza wa 2021.

Perezida Kagame yavuze ko ashima uburyo Ingabo z’u Rwanda zikoresha umuhate mu kuzuza neza inshingano zazo, by’umwihariko azishimira uburyo zitwaye mu guhangana n’ibibazo igihugu cyahuye nabyo birimo n’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Nyurwa n’umuhate wanyu mu bijyanye no kuzuza inshingano zanyu ndetse no gushyira imbere indangagaciro zikomeye z’igihugu cyacu. Abaturage b’igihugu cyacu bakwiye kurwanirwa ndetse byaba ngombwa bakitangirwa.”

“Intangiriro z’umwaka mushya ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma, uyu mwaka ushize wasabaga byinshi. Ariko mwahanganye n’imbogamizi twahuye nazo zirimo n’icyorezo cya COVID-19 n’ukudatezuka, kwiyemeza n’ubudakemwa. Igihugu cyacu giha agaciro imirimo yanyu.”

Perezida Kagame yakomeje ashima abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, anabasaba ko mu mwaka mushya bazakomeza kurangwa n’indangagaciro nziza bamaze kumenyekanaho.

Ati “Ndoherereza by’umwihariko ubutumwa bwo gushimira ingabo zacu ziri mu butumwa bw’amahoro mu mahanga. Ntabwo byoroshye gutandukana n’umuryango muri ibi bihe by’iminsi mikuru. Ndabashimira kubera ukwigomwa mugaragaza hagamijwe kurinda amahoro ku mugabane wacu n’ahandi.”

“Mu mwaka mushya, muzasabwa gukomeza kugaragaza ikinyabupfura, kwigirira icyizere no gukora cyane nk’uko ingabo zacu n’inzego z’umutekano zibizwiho. Kurinda umudendezo n’umutekano w’Abanyarwanda niyo nshingano yanyu y’ibanze. Muri bimwe mu by’agahebuzo igihugu cyacu gishobora gutanga.”

Perezida Kagame yavuze ko mu izina rya Guverinoma no ku giti cye yifurije abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2021.

@igicumbinews.co.rw