Inyeshyamba za FLN zateye u Rwanda

Mu Murenge wa Bweyeye mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Rwamisave, haraye habereye imirwano y’abarwanyi ba FLN bateye baturutse muri Komini Mabayi mu Burundi Ingabo z’u Rwanda zikabasubizayo ndetse babiri muri bo zikabica.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryo kuri uyu wa Mbere, rivuga ko iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2021.

Rigira riti “Mu ijoro ryacyeye, ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 hagati ya saa 21h15’ 15-21h35’ abarwanyi ba FLN baturutse mu gace ka Giturashyamba muri Komini Mabayi mu Burundi bambutse umugezi wa Ruhwa binjira mu Rwanda nko muri metero 100 muri Bweyeye, mu Kagari ka Nyamuzi mu Mudugudu wa Misave.’’

Rikomeza rivuga ko “Abarwanyi b’umwanzi bahise basubizwa inyuma n’Ingabo z’u Rwanda, zihita zicamo babiri ndetse zifata ibikoresho bari bafite birimo imbunda yo mu bwoko bwa SMG imwe, magazine zirindwi, grenade imwe, icyombo cyifashishwa mu guhana amakuru ndetse n’impuzankano ebyiri z’abasirikare b’u Burundi.”

IGIHE yamenye ko saa Saba z’ijoro hongeye kumvikana amasasu, aho abo barwanyi bongeye kugaruka, Ingabo z’u Rwanda zikabasubiza inyuma. Bivugwa ko bashobora kuba bari bagarutse gutwara imirambo y’abantu babo bari bapfuye.

Nyuma yo kuraswaho, aba barwanyi bahise bambuka umugezi wa Ruhwa bahungira mu Ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro.

Bweyeye ni umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi, ihana imbibi n’u Burundi, aho bitandukanywa n’ishyamba rya Nyungwe n’Umugezi wa Ruhwa.

Si ubwa mbere ibitero nk’ibi bigabwa

Muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zabakomye mu nkokora. Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yahageraga, yahasanze imirambo ine ya bamwe mu bagizi ba nabi bateye; batatu muri bo barasiwe nko muri metero 10 hepfo gato y’ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda, bigaragara ko barwanaga bashaka kubyinjiramo naho undi umwe yasanzwe mu rugo ruri hepfo nko muri metero 50 bigaragara ko bagenzi be bamwirukankanye bakamuta mu nzira.

Aho barasiwe kandi hagaragaraga ibisigazwa by’amasasu byinshi na zimwe mu ntwaro bahataye zirimo imbunda, gerenade n’amasasu.

Hagaragara kandi bimwe mu bikoresho bari bitwaje birimo imihoro, inzoga ziri mu ducupa duto, amandanzi, isukari na Saradine zanditseho ko zagenewe Abasirikari b’u Burundi.

Si ubwa mbere Bweyeye igabweho ibitero by’iterabwoba kuko muri Nzeri 2019 Inyeshyamba za FLN z’umutwe w’iterabwoba wa MRCD zagabye igitero ariko Ingabo z’u Rwanda zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili.

Herman Nsengimana kuri ubu uri imbere y’ubutabera yigambye ibitero byo mu Bweyeye, byagabwe mu mpera za 2019, aho yumvikanye avuga ko abarwanyi ba FLN bagabye igitero mu gace ka Bweyeye hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

Umurenge wa Bweyeye ugizwe n’utugari dutanu twose dukora ku ishyamba rya Nyungwe.

Nyuma yo kuraswa aba barwayi bataye ibintu bari bitwaje bitandukanye birimo amandazi n’imiti

Iyi mbunda iri mu byo aba barwanyi basize inyuma ubwo basubiraga i Burundi

Aho imirwano yabereye haracyagaragara ibitoryi by’amasasu

Abenshi muri bo bakomeretse, aya ni amaraso yasigaye aho banyuze

Nyuma yo guhashywa n’Ingabo z’u Rwanda bambutse uyu mugezi basubira i Burundi

Source:IGIHE
@igicumbinews.co.rw