Inzego z’umutekano zahagaritse ikiganiro Bobi Wine yari yatumiwemo bahita bamusohora muri Studio

Abapolisi n’abasirikare binjiye muri Radio Spice FM yo muri Uganda, bategeka uwari uyoboye ikiganiro cyari cyatumiwemo Bobi Wine kugihagarika mu buryo bwihuse.

Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] w’imyaka 38, ari kwiyamamariza gusimbura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi, amushinja ko ubutegetsi bwe burangwa no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Kuva yatangaza ubushake bwo kwiyamamariza kuyobora Uganda, inzego z’umutekano zikurikira buri ntambwe ye ndetse akunda gutabwa muri yombi.

Uyu mudepite uhagarariye Kyaddondo East mu Nteko Ishinga Amategeko kuva ku wa 30 Kamena 2017, muri iyi minsi ntiyorohewe kuko ari kugendwaho n’inzego z’umutekano aho ari kugerageza kwiyamamaza hose.

Nyuma yo guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza ari mu baturage kubera guhohoterwa, byageze aho inzego z’umutekano zinjira muri radio yamutumiye zihagarika ikiganiro, nk’uko yabitangarije kuri Twitter.

Yagize ati “Twishyuye ngo twumvikane kuri Spice FM Radio iri muri Hoima. Ubwo nageraga kuri radio muri iki gitondo, igisirikare n’igipolisi bahise binjiramo bategeka uwari ukiyoboye guhita agihagarika. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje kureberera mu gihe ibi byose binyuranye n’amategeko biri kuba. Uganda izigenga. Natwe tuzigenga.’’

Bobi Wine yari yishyuye miliyoni y’amashilingi kugira ngo atange ikiganiro kuri Spice FM.

Uyu munyapolitiki yafashe icyemezo cyo gukoresha radio mu gutanga ubutumwa bwe, ariko inzego zishinzwe umutekano zirimo n’abatambaye impuzankano z’akazi zaraye zigose Double Dream Hotel yo mu Mujyi wa Hoima, aho yaraye.

Perezida Museveni w’imyaka 76 ari gushaka indi manda nyuma yaho abagize Inteko Ishinga Amategeko bahinduye itegeko nshinga, mu ngingo yagenaga imyaka perezida agomba kuba atarengeje, ubundi yari 75.

Kuva mu 1962 ubwo Uganda yabonaga ubwigenge, ntiharabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro muri iki gihugu.

 

Ikiganiro cya Bobi Wine cyahagaritswe kigezemo hagati nyuma y’uko inzego z’umutekano zinjiye ku ngufu muri radio yari yamutumiye

 

Bobi Wine yavuze ko akarengane gakorerwa abaturage kazashira

 

Bobi Wine yishyuye miliyoni y’amashilingi kugira ngo akore ikiganiro

 

Bobi Wine ari mu bakandida bahataniye kuyobora Uganda
@igicumbinews.co.rw