Inzoka yagonzwe ihita isohokamo ihene yari yamize

Abenshi inzoka nini zishobora kumira abantu cyangwa amatungo bazizi muri filime nka Anaconda n’izindi; si uko mu Rwanda hataba inzoka ariko izishobora kumira bunguri inyamaswa ntizari zizwi cyane.

Ibi bintu bitari bimenyerewe byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena, mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ahagana saa Cyenda z’amanywa.

Umugabo witwa Mbarushimana Théophile usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Mucucu, yagonze inzoka nini ivamo ihene yari imaze kumira.



Iyo nzoka uburebure bwa metero eshanu, abaturage bavuze ko yabaga hafi y’icyuzi cyizwi nko ku Cyamusenyeri.

Mbarushimana Théophile wagonze iyi nzoka ubwo yambukiranyaga ijya gushaka amazi nyuma yo kumira ihene, yabwiye IGIHE ko akiyigonga byamuteye ubwoba bwinshi akomezwa n’abashumba bahise bahagoboka barayica.



Ati “Ni ikiyoka kinini cyagendaga mu muhanda kigwa mu ipine ya moto, ntabwo nihutaga cyane ahubwo cyaje gitunguranye kivuye mu bihuru kigwa mu ipine ya moto, abashumba bari aho bahise baza baragikubita kivamo ihene cyari kimaze kumira.”

Mbarushimana yavuze ko akimara kugonga iyo nzoka nini ubwoba bwamwishe cyane. Ati “Urumva njye nambukiranyaga umuhanda kigwa mu ipine nenda kugwa, abashumba bambwiye ko bayumvaga mu bihuru igenda. Ni inzoka nini cyane ifite umubyimba munini ku buryo iteye ubwoba.”

Umukozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera, akaba n’umwe mu bashinzwe kuyobora ba mukerarugendo, Ndagijimana Innocent yabwiye IGIHE ko iyi nzoka ari uruziramire.



Yagize ati “Ni uruziramire, ni inzoka ziba ahantu hashyuha cyane, ahantu hakonja nko mu Majyaruguru ntabwo zikunda kuhaba, kubera ko ahantu hashyuha hakunze kuboneka ibyo kurya byazo nk’udukwavu n’utundi dusimba duto, yamara kuturya ikajya kunywa amazi hafi y’ibiyaga, imigezi n’ibidendezi.”

Ndagijimana yavuze ko muri Pariki y’Akagera kubera ziba zifite umutekano zikunze kuhaba cyane. Ngo akenshi bazibona zishotse ku kiyaga cya Ihema.



Yavuze ko kandi uruziramire ari inzoka zifite ubushobozi bwo kumira ingona nto zitarengeje metero imwe, zikamira utundi dusimba turimo imitereri, imikara n’izindi nyamaswa nto.

Ngo iyo imaze kuyimira biyitwara nibura iminsi itanu kugira ngo ibanze ikore igogora ry’ibyo yariye ibone kugenda, muri iyo minsi itanu ngo iba iryamye ahantu hamwe itahava.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Mutesi Jackline yabwiye IGIHE ko kugeza ubu bagishakisha umuturage waba wabuze ihene. Yavuze ko aborozi bo muri uwo Murenge bajya babura amatungo magufi nk’ayo ntibabyiteho, yemeza ko bishoboka cyane ko aba yariwe n’izi nzoka n’izindi nyamaswa zitandukanye kuko baturanye na Pariki y’Akagera.



Source: IGIHE

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: