Inzozi mbi zatumye umugore amira impeta yambitswe n’umukunzi we

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabazwe nyuma y’uko akuyemo impeta yambitwe n’uwo bagiye gusezerana kubana akayimira ari mu bitotsi.

Jenna Evans w’imyaka 29 y’amavuko, yavuze ko we n’umusore bakundana Bobby bari bari muri gariyamoshi igendera ku muvuduko mwinshi maze ashaka gusinzira.

Nuko akuramo impeta aba ayitamiye ngo ayirinde “abantu babi”.
Yaje gukanguka asanga iby’urugendo muri gari ya moshi byari inzozi ahubwo aryamye mu rugo aho baba i California, ahubwo ibitari inzozi asanga atagifite ya mpeta ye ikozwe muri ‘diamant’.

Yavuze ko yari abizi neza ibyamubayeho, akangura umukunzi we Bobby ngo abimusobanurire, nuko bombi bahita bashyira nzira berekeza ku bitaro.

Madamu Evans yavuze ko byamugoye kwibuka neza ibyabaye ngo abitekerereze abaganga “kuko nari ndimo guseka no kurira cyane”.

Nyuma yo guca mu cyuma, abaganga baje kubona ko koko iyo mpeta ya 2.4 carat (hafi miligarama 480) iri mu nda ye.
Nuko bahita bemeza ko byaba atari ugushyira mu gaciro “bayiretse ngo izageraho yikuremo”.

Evans yarabazwe kugira ngo bamukuremo impeta, ariko avuga ko yasabwe kuzuza impapuro z’uko yemeye kubagwa kabone n’iyo byajyaga kumuviramo urupfu.
Yagize ati: “Nahise ndira cyane kuko byari kumbabaza cyane mpfuye”.
“Namaze igihe kirekire ntegereje kwambikwa iyo mpeta y’uko nzashakana na Bobby Howell”.
Kubagwa kwe byagenze neza, Evans avuga ko yabyutse ava muri icyo gikorwa “arira nk’umusazi”.
Yabwiye televiziyo ABC yo muri Amerika ati: “Nari nishimye cyane kuko sinzi niba nshobora kuyireba [impeta] ikanezeza [kurusha] nk’uko ubu bimeze”.

@igicumbinews.co.rw