Iran yasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Trump

Iran yasohoye impapuro zisaba Police Mpuzamahanga guta muri yombi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump akabazwa ibyaha birimo ubwicanyi n’Iterabwoba. Iki gihugu kiramushinja urupfu rw’Umujenerali wacyo Gen. Qassem Soleimani wishwe mu ntangiro z’uyu mwaka.

 

Perezida Trump yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Leta ya Iran kandi isaba Police Mpuzamahanga (Interpol) gufata Trump n’abandi bagize uruhare mu rupfu rw’uriya mujenerali wishwe n’indege zitagira abapilote (Drone) i Baghdad.

Umushinjacyaha w’i Tehran, Ali Alqasimehr kuri uyu wa Mbere yavuze ko iki kirego kirimo Perezida Trump kirimo n’abandi bantu 30 bashinjwa kwica Gen Qassem Soleimani ku wa 03 Mutarama 2020.

Ibiro Ntaramakuru byo muri Iran, ISNA bivuga ko uyu mushinjacyaha wasohoye iki kirego, avuga ko bariya bantu bakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi n’Iterabwoba.

Ali Alqasimehr avuga ko Iran izakomeza gukurikirana Trump kabone nubwo yazaba yaravuye muri White House.

Gusa Police Mpuzamanga (Interpol) ifite ibyicaro i Lyon mu Bufaransa ntacyo iravuga kuri iki kifuzo yashyikirijwe na Iran.

Uyu Mushinjacyaha yanavuze ko Iran yasabye Interpol ko Perezida Trump n’abandi bari kumwe na we muri iki kirego bashyirirwaho ntarengwa (Red Notice) ku buryo igihugu cyose bageramo, bahita bafatwa.

Kuri iyi ntarengwa, ubuyobozi bw’agace runaka Trump cyangwa undi uri muri kiriya kirego bagezemo, bwemerewe kumufata mu izina ry’igihugu cyabwo.

Gusa nubwo iyi ntarengwa (Red Notice) idaha itegeko ibihugu gufata no kohereza abakekwaho ibyaha, ariko byemerewe kubabuza gukandagira ku butaka bwabyo.

Nyuma yo kwakira iki kifuzo, Interpol izaterana nka Komite ubundi yemeze niba yatanga ibi birego ku bihugu binyamuryango byayo.

@igicumbinews.co.rw