Irebere umusaza uvuga ko afite imyaka 12 y’amavuko

Rwabunonko n’umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wo mu karere ka Gicumbi utazi gusoma no kwandika , bikaba byaramugizeho ingaruka zo kutamenya imyaka afite n’igihe yavukiye kuko avuga ko yavutse mu mwaka 5040 ngo akaba afite imyaka 12. Nubwo leta ikora ibishoboka byose ngo ifashe abasigajwe inyuma n’amateka kwitabira ishuri ndetse bakaba banigira ubuntu biragagara ko umubare wabo ukiri muke mu kwitabira ishuri.

 

Mu bushakashatsi  bwamuritswe n’abasenateri  tariki ya 20 Ugushyingo 2014 ku mibereho n’ubukungu by’abasigajwe inyuma n’amateka bwakozwe hagati y’imyaka 2013-2014 bwerekanye ko bagikennye ku buryo budasanzwe. Habajijwe abantu 280, harimo abahejwe n’amateka 120, abasanzwe 97 n’abayobozi b’inzego z’ibanze 63.

Bwerekanye ko abarangije amashuri abanza ari 31%. Kuba umubare ukiri muto biterwa nuko ngo bagifite ubukene ku buryo hari umubare munini w’abana bata ishuri kubera ko batabona ibyo kurya.

Senateri Uwimana,umwe mu bakoze ubu bushakashatsi avuga mu bushakashatsi bakoze abenshi babagaragarije ko impamvu batitabira ishuri ari ubukene.

Nk’uko uyu musenateri akomeza abisobanura, “Iyo umwana atashye akagera mu rugo akabura icyo arya, buracya ntasubire ku ishuri.”

Senateri Uwimana avuga ko 90% by’abasigajwe inyuma n’amateka batize, agashimangira ko iyo umuntu atize atamenya akamaro ko kwiga.

Abasigajwe inyuma n’amateka hari amahirwe bagiye bahabwa nubwo hari uturere duhitamo kuyakoresha mu buhinzi, ntakoreshwe mu guteza imbere uburezi bw’abasigajwe inyuma n’amateka” nk’uko yakomeje abisobanura.

Kuba hari amafaranga yabaganewe akoreshwa mu bindi, ngo bituma imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka ikena, bigatuma abana babo bagira inzara bityo bakava mu mashuri.

Bugesera, Burera na Gicumbi ngo ni tumwe mu turere dushora amafaranga  y’abasigajwe inyuma mu buhinzi mu  yagashowe no mu burezi .

Imibare y’abana basigajwe inyuma n’amateka batiga

Akarere ka Burera gafite abana basigajwe inyuma n’amateka 373 bari hagati y’imyaka 14 na 18 bagombye kuba biga mu mashuri yisumbuye.

Muri Bugesera, abasigajwe inyuma n’amateka 15 ni bo biga mu mashuri yisumbuye naho abanyeshuri 5 biga mu mashuri y’ubumenyingiro, mu gihe nta n’umwe wiga muri kaminuza.

Mu karere ka Musanze habarurwa abana 142 basigajwe inyuma n’amateka bari hagati y’imyaka 14 na 18, muri bo 11 ni bo biga, 14 biga mu mashuri y’ubumenyingiro na ho umunyeshuri 1 ni we wiga muri kaminuza.

Akarere ka Muhanga gafite abana 80 bagombye kuba biga mu mashuri yisumbuye ariko abanyeshuri 5 ni bo biga muri ayo mashuri.

Mu karere ka Rusizi, imibare igaragaza ko abana 620 bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka hafi ya bose batiga.

Hatangwa kandi ingero z’abarangije kwiga kaminuza ariko bakagaruka mu buzima busanzwe ntibakore ibyo bize.

Senateri Uwimana avuga ko mu Karere ka Rutsiro hari uwize ibijyanye n’imibanire (Sociology) ariko akaba yirirwa acukura umucanga.

Mu Karere ka Rusizi ho ngo hari uwarangije amashuri makuru ariko yirirwa atunda amajerekani y’urwagwa.

Ku rundi ruhande ariko, Senateri Uwimana agaragaza ko hari n’abarangije kwiga kandi bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Atanga urugero rw’ukorera muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), agasaba ko abarangije kwiga bakwiye gushaka akazi bagakora aho gusubira kubumba.

MINEDUC igaragaza ko hari ikigiye gukorwa

Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko hari ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho kugira ngo abana bose bige mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Dr Mutimura Eugène avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bazareba uko iki kibazo cyakemuka mu rwego rwo gusubiza abana mu mashuri.

Yagize ati “Iki ni ikiciro cy’Abanyarwanda tugomba gufatanya n’inzego zose kugira ngo dukurikirane, turebe abatari mu mashuri n’impamvu batayarimo n’ingamba nyirizina zafatwa kugira ngo basubizwe mu mashuri.”

Imibare ya minisiteri y’uburezi MINEDUC igaragaza ko kuva mu 2007 kugeza 2017, umubare w’abasigajwe inyuma n’amateka biga mu mashuri yisumbuye, wavuye kuri 13,9% ukagera kuri 25%.

Dr Mutimura yemeza imibare yazamutse ariko ko hakiri icyuho, akizeza ko hari ikigiye gukorwa.

Ati “Harimo gukorwa ubukangurambaga ariko haracyari n’icyuho. Urugero natanga nko mu karere ka Nyamasheke iyo bageze mu gihe kiza cy’uburobyi, abana bata amashuri bakajya mu burobyi. Icyo ni icyuho kinini dufite.”

Avuga ko hari ingamba zihari zo gukora ubukangurambaga kandi ngo birazwi. Ati “Turabizi ko hari abana b’Abanyarwanda batandukanye n’ubundi batari mu mashuri kandi ntitubyifuza.”

Yunzemo ati, “Mu myaka 10 ishize guhera mu mwaka wa 2007 kugeza 2017, ubwitabire mu mashuri abanza bwavuye kuri 94% bagera kuri 98% ni igikorwa kiza cyane ariko na 2% basigaye baraduhangayikishije.”

Mu karere ka Gicumbi abasigajwe inyuma n’amateka bitabiriye ishuri bashaka  guhindura imibereho ni 209, muri bo 195 bariga amashuri abanza, 12 bariga ayisumbuye, na babiri bageze muri Kaminuza, bashobora kuzarangiza bagafasha bagenzi babo guhindura imyumvire bagatera imbere.

None wowe urabona hakorwa iki ngo abasigajwe inyuma n’amateka bitabire ishuri cyane ko banigira ubuntu?

Ese wowe ikibazo ukibona he? n’abayobozi batabegera cyangwa nibo bakinangiye ku mirimo yabo gakondo badashaka kwiga?

Kurikira ikiganiro twagiranye n’umwe mu basigajwe inyuma n’amateka utazi imyaka ye

@igicumbinews.co.rw