Ishusho y’umunsi wa mbere wa Guma mu rugo muri Kigali n’utundi turere 8

Umujyi wa kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Rubavu, Musanze, Rutsiro, Nyagatare, na Rwamagana turi muri gahunda ya guma mu rugo kuva kuri uyu wa 17 Nyakanga 2021 kugeza 26 Nyakanga 2022, nkuko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri iherutse guterana hagati muri iki cyumweru.



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagaragaje uko ishusho yari imeze ku munsi wa mbere wa guma mu rugo yatangiye ejo hashize. Aganira na RBA. Yagize ati: “Twabonye ko hari abantu benshi cyane bubahirije gahunda ya guma mu rugo, mu turere 8 n’umujyi wa Kigali, abantu benshi bubahirije amabwiriza”.

CP Kabera yavuze ko nubwo hari abubahirije amabwiriza hari n’abandi bake bayarenzeho aho yavuze ko ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu abantu barenga igihumbi bafashwe barenze ku mabwiriza hirya no hino mu turere 8 ndetse n’umujyi wa Kigali. Ati:”Abatubahirije amabwiriza bakwiye ku bireka kuko ntabwo ari byiza, abumviye amabwiriza turabashishikariza ko byakomeza gutya kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wa cumi nk’uko gahunda iteganyijwe”.



Abarenze ku mabwiriza mu mujyi wa Kigali hagaragayemo 100, Kamonyi ni 50, Intara y’Uburengerazuba ni 300, abagaragaye mu burasirazuba ni 700 no mu majyaruguru hafatwa 736, umuvugizi wa Polisi avuga ko abitwara nabi babireka kubera ko bitari ngombwa kurenga ku mabwiriza ahubwo “ni birinde Kandi barinde n’abandi kuko ntabwo ari ngombwa kugirango babihanirwe ni buzuze inshingano zabo”.

Aba bafashwe Bose bafatiwe mu bikorwa byo kurenga kumabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo abavaga mu rugo ntaho bagiye, kugerageza kubeshya bashakisha impamvu zitarizo, no kutambara nabi agapfukamunywa.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: