Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi riravuga ko ijambo rya Perezida Ndayishimiye nta cyizere ritanga

Ku ifoto ni umunyamabanga mukuru wa MRCD François Nyamoya

Ishyaka MSD (Mouvement pour la solidarité et la démocratie) ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi rivuga ko ijambo Perezida Evariste Ndayishimiye yaraye avuze “nta cyizere na busa ritanga” ku mpinduka muri politiki mu gihugu.

Mu itangazo ryasohoye kuri uyu wa gatanu, ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru waryo François Nyamoya, rivuga ko igice kimwe cy’ijambo rya Perezida Ndayishimiye cyumvikanyemo imvugo isanzwe yo mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD.

Muri iryo jambo rye rya mbere nk’umukuru w’igihugu nyuma yo kurahira, Perezida Ndayishimiye yavuze ko aje gushyiraho leta y’umubyeyi, ikorera bose kandi yumva bose, ashishikariza Abarundi bahunze gutahuka, ndetse yizeza umubano n’amahanga ariko ushingiye ku kwubahana.

Bwana Ndayishimiye yijeje ukwishyira ukizana kuri bose no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ishyaka MSD rigira riti: “Ni ijambo ryo kwishimisha ku myaka cumi n’itanu ishize y’ubutegetsi bwa CNDD-FDD yumvikanyemo avuga ko iryo shyaka ryazanye amahoro, umutekano n’uburumbuke mu Burundi”.

MSD ivuga ko mu gice cya kabiri cy’ijambo rya Bwana Ndayishimiye yumvikanye nka Perezida “wahise arengerwa n’ibisanzwe bibaho mu ishyaka CNDD-FDD”.

Aha, ishyaka MSD rivuga ko Bwana Ndayishimiye ahaye ikaze ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko bikaba uko ishyaka riri ku butegetsi ribishaka.

MSD iti: “Urebye bishatse kuvuga ko ibiganiro hagati y’Abarundi bidacyeneye uruhare rw’amahanga, ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi ari ibikoresho by’abahoze ari abakoloni”.

Perezida Evariste Ndayishimiye avuga ijambo rye rya mbere nk'umukuru w'igihugu ejo ku wa kane

 

Ku bijyanye n’impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi amagana, MSD ivuga ko Bwana Ndayishimiye yabashishikarije gutahuka gusa ariko “nta jambo na rimwe ryo kwifatanya na bo mu kababaro cyangwa ribahumuriza” mu kwitegura gusubira iwabo.

Mu gice cya gatatu cy’ijambo rye, ishyaka MSD rivuga ko cyumvikanyemo uburyo busanzwe bw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bwo kwizeza ibitangaza mu rwego rw’ubukungu, mu mibereho no mu bijyanye n’umuco ariko ngo ritajya rishyira mu bikorwa.

MSD ivuga ko kubera ko mu ijambo rye ryo mu muhango wo kwimikwa nta gifatika Bwana Ndayishimiye yavuze, ahasigaye ari ah’abizera n’abamushimagije ko ari umugabo wumva ibitekerezo bitandukanye ngo ibikorwa bye bibe byahinyuza ijambo yaraye avuze.

None MSD ntimunenze hakiri kare?

Umuvugizi w’ishyaka MSD si ko abibona.

Epithace Nshimirimana yabwiye BBC ko ibyaranze Bwana Ndayishimiye n’ishyaka rye rya CNDD-FDD ari byo bikomeje.

Ngo no kuvuga ko yiteguye kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nta cyizere biha ishyaka MSD.

Bwana Nshimirimana ati: “Kudadaza [gutsimbarara] no gukumira abandi, tubaye turenze iby’amatora…”

“Ibyabaye byose bijyanye n’amatora byatumye agera ku butegetsi, binyuranyije n’ugushaka kw’Abarundi, nta matora yigenga yabayeho… Yabaye amatora akumira bamwe barimo n’ishyaka MSD”.

@igicumbinews.co.rw