Israel Mbonyi atangaje amagambo akomeye kuri Dorcas na Vestine

Nyuma y’iminsi mike MI Entertainment ihagarariwe na M.Irene, watangaje ko atandukanye na bakobwa babiri baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestine na Drocas, Umwe mu bahanzi bakunzwe mu indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi yasohoye ubutumwa bwo guhumuriza, Vestine na Drocas.

Soma inkuru yabanje:

Mama wa Dorcas na Vestine arashinja Irene ubujura(Impande zombi ziritana bamwana)

Abinyujije k’urukuta rwe rwa Instagram, Mbonyi yabibukije ko Imana ariyo yabahamagaye. Yanditse ati: ” Vestine na Drocas iyabahamagaye izabakomeza, Muri Umugisha”.



Mbonyi yakomeje ahumuriza bikomeye aba bakobwa agaragaza ko nyuma yo gutandukana na MI Entertainment amasengesho ari menshi Kandi bagomba kwizera Imana. Ati: “Turabasengera. Ni ikibazo cy’igihe. Muzamererwa neza, twese twabiciyemo”. Courage Bakobwa bacu”.

Vestine na Drocas nyuma yuko batandukanye na MI Entertainment ihagarariwe na Murindahabi Irene hakomeje kuvugwa byinshi kuri buri ruhande, bapfa Channel ya YouTube, M.Irene we akomeje kugaragaza ko yaba yaragambaniwe n’abarimo Mike Karangwa.





Hari amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Mama wa Dorcas yisubiyeho, Irene akaba yongeye gusubirana na Dorocas na Vestine.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: