Israel yanyomoje amakuru y’abatangaje ko yapfuye

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yanyomoje amakuru y’ibihuha yakwijwe kumbuga nkoranyambaga zavugaga ko yapfuye.

Umutwe w’amashusho yashyizwe ku muyoboro wa YouTube witwa Faster TV Show agira ati “Israel Mbonyi Yitabye Imana/ Urupfu Rutunguranye rw’umuriribyi Israel Mbonyi Bigoye Benshi kubyakira”.

Ibiri mu mashusho ntaho bihuriye n’ibyanditse mu mutwe kuko bagaragaraza Israel Mbonyi ari gucuranga, ibintu byakozwe mu rwego rwo guca igikuba kugira ngo amashusho arebwe cyane.

Abicishije ku mbuga nkoranyamba ze, Israel Mbonyi yamaganye uyu muntu wamubitse, yemeza ko ameze neza agihumeka umwuka w’abazima.

Ati “Ubucuruzi bwa views bumaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo. Ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye “NDI MUZIMA kurushaho”.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

Si ubwa mbere abantu ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwije amakuru nk’aya ko umuntu yapfuye kandi ari muzima.

@igicumbinews.co.rw