Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri
Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida Kagame.
Iyi nama yasuzumye ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 iterwa na Coronavirus mu Rwanda, yemeza ko izisanzweho zigumaho ariko inashyira inshya.
Mu ngamba nshya zashyizweho ku isonga hari kwemerera imodoka rusange gutwara abagenzi buzuye mu myanya yicarwamo na ½ ku bagenda bahagaze.
Imodoka zitwara abagenzi zasubiye mu muhanda ku wa 4 Gicurasi 2020 ubwo u Rwanda rwavaga muri gahunda ya Guma mu rugo; zatangiye zemererwa gutwara kimwe cya kabiri cy’abagenzi bituma n’igiciro cy’ingendo cyiyongera mu bice byose by’igihugu.
Nyuma y’amezi asaga ane, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zo mu modoka rusange zizakomeza ariko imodoka zigatwara abagenzi buzuye.
Yakomeje iti “Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa n’ikigo cya RURA.’’
Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko ‘abitabira inama, ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo no kuteranze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Ku gihe abantu bagomba kuba bagereye mu ngo zabo, isaha yagumishijwe kuri saa Yine z’ijoro ariko igihe ingendo zitangirira gishyirwa saa Kumi za mu gitondo, kivuye kuri saa Kumi n’Imwe.
Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.
Abaturarwanda bibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bubahiriza gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe ‘hand sanitizer’.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 521 137, byasanzwemo abantu 4905 banduye. Muri bo 3877 basezerewe mu bitaro nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 996 bakiri kwitabwaho. Abamaze kwitaba Imana ni 32.