Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri

Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase mu gihe Dr Christian Sekomo Birame yahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA).

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu yashyize mu myanya abayobozi bashya mu nzego zitandukanye zirimo n’inshya ziheruka gushyirwaho nyuma y’ibigo byakuweho hanyuma bigahuzwa.

Mu mpinduka zakozwe, Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase wari umaze imyaka isaga itatu kuri uyu mwanya.

Murekezi wabeye Minisitiri w’Intebe hagati ya Nyakanga 2014 na Kanama 2017, yari yagizwe Umuvunyi Mukuru ku wa 30 Kanama 2017, asimbuye Aloysie Cyanzayire wari uwuriho kuva mu 2012.

Nirere Madeleine wagizwe Umuvunyi Mukuru azwi cyane mu kurengera uburenganzira bwa muntu ndetse yayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu kuva ku wa 17 Mata 2012. Nyuma yo gusoza manda ye y’imyaka ibiri ku wa 8 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kamena 2020 yemeje Mukasine Marie Claire nk’umusimbura we.

Mu bandi bayobozi bahawe inshingano barimo Dr Christian Sekomo Birame wahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA).

Dr. Birame azwi cyane muri Kaminuza y’u Rwanda aho mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu Ishami ry’Ubutabire. Kuri uyu mwanya yasimbuye Mukeshimana Claire wari umuyobozi w’agateganyo wari washyizweho asimbuye Kampeta Sayinzoga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Aimable Twahirwa usanzwe amenyerewe mu bikorwa by’imyidagaduro n’abahanzi yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuco mu gihe Tetero Solange yagizwe Umuyobozi ushinzwe kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko Mukandasira Caritas yongererwa manda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere (GMO).

Dr Anitha Asiimwe yahawe kuyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana mu gihe Munyemana Gilbert amwungirije.

Usibye inzego zisanzweho, hari n’ibigo bishya byahawe abayobozi. Ambasaderi Masozera Robert wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda yagizwe Umuyobozi w’Inteko y’Umuco mu gihe Uwilingiyimana Jean Claude yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe Ururimi no kubungabunga Iterambere ry’Umuco.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ikirere mu Rwanda cyahawe umuyobozi [Chief Strategy Officer], umwanya washyizweho Lt Joseph Abakunda. Iki kigo cyashyizweho mu gukomeza kwimakaza intambwe u Rwanda rwateye mu ikoranabuhanga ry’ibijyanye n’ikirere.

Inama y’Abaminisitiri yateranye yagumishijeho ingamba zafashwe mu kwirinda Coronavirus, aho ingendo zizakomeza gukorwa hagati ya saa Yine z’ijoro na saa Kumi za mu gitondo.

Abanyarwanda bibukijwe ko ari ngombwa ‘kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki’ ndetse abatazabyubahiriza bazahanwa.

 

 

 

 

 

 

Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase

 

Dr Christian Sekomo Birame yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA)

 

Ambasaderi Masozera Robert wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda yagizwe Umuyobozi w’Inteko y’Umuco
@igicumbinews.co.rw