Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere Tariki 4.01.2020

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yanzuye ko ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’uturere zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru yayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Ibyemezo byafatiwe muri iyi nama bijyanye n’ubwiyongere bw’imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa na Coronavirus mu Rwanda muri iki gihe.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 8848 banduye mu bipimo 741 036, abagera ku 6816 barayikize mu gihe 1927 bakitabwaho n’abaganga naho 105 bitabye Imana.

Nyuma yo kubona ko imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kwiyongera aho icya kabiri cy’abamaze guhitanwa nacyo bapfuye mu gihe cy’ukwezi kumwe kwa 12, Inama y’Abaminisitiri yashyizeho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ingendo zihuza uturere zihagarara hakemererwa kugenda imodoka zitwaye ibicuruzwa kandi ntizirenze abantu babiri zitwaye. Yanemeje ko ibikorwa by’abikorera birimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba.

-   Ingamba zashyizweho mu kwirinda COVID-19

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.

b. Ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.

c. Ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzimz cyangwa izindi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.

d. Ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu n’abavuye hanze bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVI-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by’ubukerarugendo.

e. Ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

f. Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama (meetings and conferences) birabujijwe.

g. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

h. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.

i. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

Izi ngamba zizatangira kubahirizwa ku wa 5 Mutarama 2021, mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abantu basabwe kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura kandi bagakora ingendo gusa mu gihe bikenewe. Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki.

 

 

 

@igicumbinews.co.rw