Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11.8.2021




Inama y’Abaminisitiri yateranye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko guhera ejo Tariki 12 Kanama 2021 kugera Tariki ya 1 Nzeli 2021, hari ingamba zo kurwanya Coronavirus zigiye guhinduka.

Mu byemezo bishya byafashwe harimo kuba ingendo zimewe gukorwa guhera 4 AM kugeza 8 PM, gufunga ibikorwa by’ubucuruzi bikaba ari 7PM.

Resitora zemerewe gukora zakira 30% by’imyanya zifite, ariko abakirira abantu hanze bo bemerewe kwakira 50% by’imyanya bafite.



Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu ku kigero cya 75%, ariko bakagenda bafunguye amadirishya kugirango umuyaga winjire.

Kanda hasi ukurikire ibyemezo byose:

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hano hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: