Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 17 Mata 2020

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, yongereye igihe cyo gukurikiza amabwiriza yari yarashyizweho kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020.

Iyi nama idasanzwe yateranye mu buryo bw’iyakure mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, yabaye mu gihe abantu 138 aribo bamaze kugaragaraho iki cyorezo mu Rwanda kuva ku wa 14 Werurwe.

Perezida Kagame wayoboye iyi nama yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya iki cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye ku nkunga yabo bagiye batera u Rwanda muri ibi bihe, n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’Isi yose mu kurwanya iki cyorezo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu kandi yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’iki cyorezo ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

Amabwiriza yose azakomeza kubahirizwa

  • Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.
  • Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B. Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.
  • Insengero zizakomeza gufunga.
  • Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Abanyeshuri bazashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.
  • Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
  • Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14.
  • Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.
  • Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.
  • Moto ntizemerewe gutwara abagenzi ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.
  • Utubari twose tuzakomeza gufunga.
  • Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
  • Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.