Itangazo ry’Iryemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa kabiri,Tariki 30.06.2020

Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, yemeza ko insengero zikomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 15 ndetse ko ingendo ziva cyangwa zijya mu Karere ka Rubavu zemewe nyuma y’uko zari zarahagaritswe kubera kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ku wa 2 Kamena nibwo guverinoma yari yafashe umwanzuro wo gufungura ingendo mu ntara ariko zikomeza gufungwa mu Karere ka Rubavu n’aka Rusizi. Kuri ubu byemejwe ko i Rubavu zifungurwa hanyuma i Rusizi ho zigakomeza gufungwa kubera uburyo ari hamwe mu duce twibasiwe cyane n’iki cyorezo.

Mu byari byitezwe ko bishobora guhinduka, harimo ko insengero zishobora kwemererwa gukora nyuma y’uko itangazo riherutse ryacaga amarenga yo kuzifungura zigakomeza ibikorwa, ndetse bamwe mu banyamadini bari bageze kure imyiteguro, gusa byemejwe ko zikomeza gufunga.

 

 

 

@igicumbinews.co.rw