Iteganyagihe ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 10.03.2021

Tariki ya 10 Werurwe 2021 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’Igihugu. Hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ku gicamunsi ni 28℃ mu karere ka Nyagatare.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 5m/s na 6m/s.

Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe twazibamenyesha.
Byakorewe muri Meteo Rwanda.

Uwagira ikindi ashaka kumenya yahamagara ku murongo utishyurwa: 6080.

@igicumbinews.co.rw