Itorero Angilikani mu Bwongereza rishobora gutangira guha umugisha abatinganyi
Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza (Church of England), mu myaka ibiri iri imbere rishobora gukora impinduka zikomeye mu myigishirize yaryo, zirimo kwemera gushyingira ababana bahuje ibitsina, no kwemerera abashumba bo muri iri torero gushyingiranwa n’abo bahuje ibitsina.
Abasenyeri baho bihaye intego y’uko kugeza mu 2022 bazaba bamaze gukemura ibibazo bimaze igihe bivugwa muri iri dini, birimo imyumvire yaryo ku bintu bimwe na bimwe, cyane ibigendanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Icyo gihe cyashyizweho gishobora kuzasiga iri dini ryemereye uburenganzira abashumba baryo kujya bashyingiranwa n’abo bahuje ibitsina, cyangwa rigahitamo kuguma ku muco waryo.
Kuri ubu iryo torero ntabwo ryemera gushyingira ababana bahuje ibitsina, nta n’ubwo rishyigikira ku mugaragaro ishyingirana ryabo mu mategeko, gusa abashumba bo muri iryo torero bakundana n’abo bahuje ibitsina barabyemerewe mu gihe bagumye ari ingaragu ntibashyingiranwe.
Abaharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina bavuga ko muri paruwasi zimwe na zimwe batakira neza abakundana n’abo bahuje bitsina, ahubwo bakabibasira mu buryo butandukanye.
Abasenyeri bihaye imyaka itatu yo kugenzura ibibazo bigendanye n’uko rifata ibintu bimwe na bimwe bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere. Iri torero rimaze imyaka rigirana ibiganiro by’imbere biganira kuri iyi ngingo, hanakomeje kumvikana abanenga imiyoborere y’iri torero.
Abantu 40 biganjemo abasenyeri batandukanye, banditse ibitekerezo byifashishijwe mu kwandika igitabo kizaherwaho mu gufata imyanzuro ishobora kuzazana impinduka muri iri torero, iri tsinda rikaba rinarimo abantu bakunda n’abo bahuje ibitsina batanu.
Musenyeri wa Coventry wayoboye ubu bushakashatsi, Christopher Cocksworth, yavuze ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi muri iri torero batekereza ko umuco wa kera w’iri torero ubangamiye iterambere. Abajijwe niba bizatuma Umuyobozi Mukuru atora itegeko ryemerera gushyingira ababana bahuje ibitsina, yavuze ko buzafasha mu kwerekana itorero icyo kibazo.
Impirimbanyi y’uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, Jayne Ozanne, yagaragaje impungenge z’uko ibishobora kuzavamo bitizewe, avuga ko n’uku gutinda gufata umwanzuro bishobora gutuma abantu bakomeza kurenganwa.
@igicumbinews.co.rw