Izindi mpunzi zivuye muri Libya zageze mu Rwanda

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’impunzi 117 zivuye muri Libiya cyaraye kigeze mu Rwanda ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019.

Izo mpunzi zageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuri uyu wambere, zikaba ari icyiciro cya gatatu cy’impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira zagiriye ibibazo muri Libiya.
Abo na bo bagiye kwiyongera ku bandi 189 bakiriwe mu nkambi y’agateganyo yaa Gashora iri mu karere ka Bugesera tariki 26 Nzeri 2019 na tariki 10 Ukwakira 2019, nkuko bivugwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Muri icyo gihugu hari ababarirwa mu 2,000 babuze aho berekeza nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi, bakaba bakomeje kugirira ibibazo muri Libiya.
Benshi mu mpunzi zamaze kugera mu Rwanda, bashima uburyo u Rwanda rwabakiriye, ariko na none bakavuga ko intego yabo ya mbere ari ukujya gutura mu bihugu biteye imbere byo ku mugabane w’Uburayi.

@igicumbinews.co.rw